Ba Minisitiri Nduhungirehe na Biruta bagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Loni mu Biyaga Bigari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, kuwa Gatatu bagiranye ibiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Xia Huang. Baganiriye ku bimaze iminsi bikorwa bibanda cyane ku mbaraga ziri gushyirwa mu gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Abinyujije kuri […]
Leta ya DRC n’ iya Turukiya zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cya Turukiya byasinyanye amasezerano agamije kongera imbaraga mu guteza imbere ibijyanye n’ubusugire n’umutekano, ndetse n’ ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cya Turukiya aho ibi […]
Impanuka y’ Indege mu Burusiya yahitanye abantu 48 bari bayirimo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 24/07/2025 mu gihugu cy’u Burusiya habaye impanuka ikomeye y’indege y’abagenzi yahitanye abantu 48 bose bari bayirimo. Iyo ndege yari mu rugendo ubwo yavaga mu mujyi umwe ijya mu wundi imbere mu gihugu, ariko ntiyigeze igera aho yagombaga kugera kuko yakoreye impanuka mu nzira. Inzego z’ubuyobozi bw’u Burusiya […]
Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo amaraso mashya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru. Guverinoma yashyizweho igizwe n’Abaminisitiri 21, barimo babiri bashya. Aba barimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri izi nshingano Dr Mugenzi Patrice wari uzirimo kuva mu Kwakira 2024. Barimo kandi Dr. Bernadette […]
U Rwanda na RDC bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru

U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), kuri uyu wa Kane bahuriye mu nama yo mu rwego rwo hejuru yigaga ku gucyura impunzi. Ni inama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Addis-Abeba, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba, […]
RDC: Guverineri wa Haut-Katanga wari warabuze yongeye kugaragara

Kuri uyu wa Kane, Guverineri wa Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe, yongeye kugaragara ku mugaragaro i Lubumbashi, asuhuza abarwanashyaka bo mu ishyaka rye rya politiki, ARDev, ndetse n’abashyigikiye ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo bari bateraniye hanze y’urugo rwe. Nk’uko amakuru agera mu binyamakuru bya Congo avuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize yari yakiriye iwe bamwe […]
Yanga SC igiye guhangana na Rayon Sports yabonye umutoza

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yamaze kubona umutoza mushya, Romain Folz mu gihe yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports FC ku wa 15 Kamena 2025 kuri Stade Amahoro. Uwo mukino ni igice cy’ibirori byo gutangiza umwaka mushya w’imikino wa Rayon Sports, aho izaba yakiriye Yanga SC mu mukino wa gicuti. Romain […]
Muhizi wari umaze imyaka 3 afunzwe azira kubeshya Perezida Kagame yagizwe umwere

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruherereye mu karere ka Nyanza, rwagize umwere Muhizi Anatole wari waratawe muri yombi azira ibyafashwe nko kubeshya Perezida Paul Kagame. Muhizi yamenyekanye muri Kanama 2022 ubwo yaregeraga Perezida Paul Kagame Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ayishinja gufatira inzu ye. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, […]
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda ni muntu ki?

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 23 Nyakanga 205 nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida Paul Kagame asimbuye Dr. Édouard Ngirente, wari umaze imyaka 8 yose avuye ayobora guverinoma kuva muri 2017. Ni inkuru abantu batari bake babanje gushidikanyaho kuko Dr. Ngirente ariwe muntu wa […]
Gasabo: Hafashwe 7 bakekwaho kwiba mu ngo z’abaturage

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabatwara bimwe mu bikoresho byo mu nzu. Abafashwe bafatiwe mu murenge ya Ndera na Rutunga. Amakuru atangwa n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko muri barindwi bafashwe harimo batatu […]
Burundi: Igitero cya grenade cyahitanye umuntu gikomeretsa abandi

Kuri uyu wa Gatatu ahagana saa mbiri z’ijoro, umuryango wo mu gace ka Rusiga, muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura (mu burengerazuba bw’u Burundi) wagabweho igitero cya grenade cyahitanye umukecuru gikomeretsa bikabije abandi bantu batatu bo mu muryango umwe. Ibi byabereye hagati y’imihanda ya 9 na 10 mu gace ka Rusiga, mu gihe umuryango […]
Simba SC irifuza gutanga za miliyoni kuri Kapiteni wa APR FCÂ

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko ikipe ya Simba Sports Club yo muri iki gihugu ikomeje kwifuza myugariro Niyomugabo Jean Claude wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi.’ Simba irifuza ko Claude usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yajya gusimbura myugariro w’ibumoso, Mohammed Hussein baherutse gutandukana. Umunyamakuru Hans Rafael wa Crown Media, ari mu bemeje […]
Nyina wa Kingston yoherejwe muri gereza

Nyina w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean Kingston, Janice Turner yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi yakize afatanyije n’umuhungu we. Urukiko rwemeje ko kuva muri Mata 2023 kugeza Werurwe 2024, Turner na Sean Kingston (w’imyaka 35) bakoze ibikorwa bigize icyaha birimo gushuka abantu bavuga ko bishyuye ibicuruzwa birimo imodoka, […]
Isezerano rya Dr. Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe kuri Perezida Kagame

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriya nshingano, yizeza ko azamukorera akanakorera igihugu mu bwitange no kwicisha bugufi. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Dr. Nsengiyumva wari usanzwe ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagizwe […]
USA: Perezida Macron yareze umusesenguzi wita umugore we umugabo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nyakanga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we, Brigitte, batanze ikirego muri Amerika barega Umwanditsi n’umusesenguzi Candace Owens, bamushinja gukwirakwiza ibihuha bivuga ko umudamu wa mbere mu Bufaransa ari umugabo. Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Delaware, ba Macron bavuze ko uyu munyamerikakazi Owens yakoze “ubukangurambaga bwo gusebya […]
Umuntu yanyereza gute amafaranga atigeze akoraho? – Constant Mutamba

Imbere y’abacamanza b’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nyanga, uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba yafashe ijambo ahakana ibyo aregwa byose mu rubanza rwo kunyereza amafaranga ya Leta. Mutamba yagize ati: “Miliyoni 19 z’amadolari minisitiri wa leta, Minisitiri w’ubutabera akurikiranyweho yibereye muri banki”. Yashimangiye ko amafaranga avugwa atabuze. Byongeye […]
Impanuka y’indege muri Pariki ya Virunga yahitanye babiri

Indege ya Bat Hawk yaguruka hejuru y’ikirere gikikije site y’amateka ya Ishango muri Parike ya Virunga, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Nyakanga, ihitana abantu babiri muri kiriya gice cya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cya Congo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (ICCN) mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryohererejwe ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru. Abakozi […]
Huye: Umusore w’imyaka 20 akurikiranweho gushimuta no kwica umusambi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20 ukekwaho gushimuta no kwica umusambi (Grey crowned-crane), inyoni iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species). Icyaha cyabaye ku itariki 09/07/2025, ahagana sa munani z’amanywa mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro, […]
Thailand na Cambodia byatangiye kurasana

Ingabo za Thailand n’iza Cambodia zarasanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku gice cy’umupaka utemewe, aho amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati y’impande zombi. Ingabo za Thailand zatangaje ko abasirikare ba Cambodia ari bo batangije uku kurasana hafi y’urusengero rwa Khmer rwa Ta Muen Thom, haherutse kugaragara ubushyamirane bukomeye. Ariko minisiteri y’ingabo ya Cambodia […]