Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, kuwa Gatatu bagiranye ibiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Xia Huang.

Baganiriye ku bimaze iminsi bikorwa bibanda cyane ku mbaraga ziri gushyirwa mu gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abinyujije kuri X, Amb. Xia Huang yagize ati: “Ejo, nagiranye ibiganiro bitanga umusaruro na Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Vincent Biruta i Kigali. Twaganiriye ku masezerano y’amahoro ya DRC n’u Rwanda yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Itangazo ry’amahame ryashyizweho umukono i Doha.”


