Kuri uyu wa Kane, Guverineri wa Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe, yongeye kugaragara ku mugaragaro i Lubumbashi, asuhuza abarwanashyaka bo mu ishyaka rye rya politiki, ARDev, ndetse n’abashyigikiye ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo bari bateraniye hanze y’urugo rwe.
Nk’uko amakuru agera mu binyamakuru bya Congo avuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize yari yakiriye iwe bamwe mu bagize akanama gashinzwe umutekano mu ntara bari barimo kumushakisha.
Jacques Kyabula yari amaze iminsi myinshi yarabuze nyuma yo kunanirwa kwitaba i Kinshasa aho yari yahamagajwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jacquemain Shabani.
Ku wa 18 Nyakanga, Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) bwasohoye impapuro zo kumushakisha, buvuga ko yari amaze igihe atagaragara ndetse nyuma y’ibitekerezo yatanze mu kiganiro yatangiye i Lubumbashi.
Muri icyo kiganiro mbwirwaruhame, guverineri yavuze ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa ari “Abanyekongo” bityo bagomba gukemura ikibazo cyabo “mu muryango.”
Yavuze kandi ko u Rwanda ari rwo mwanzi nyamukuru mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC. Aya magambo yazamuye ibibazo byinshi muri guverinoma, cyane cyane ko uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, akekwaho gukorana na AFC na M23.
Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko kuba ataritabye i Kinshasa byatumye avaho by’agateganyo, hashyirwaho guverineri wungirije kugira ngo abe guverineri w’agateganyo.
Bivugwa ko Jacques Kyabula yasobanuye ko atari ahari kubera impamvu z’ubuzima.
Biteganijwe ko azajya i Kinshasa muri iyi weekend, ntihatagira izindi mpamvu zimubuza kujyayo.


