20250724_121423

Gasabo: Hafashwe 7 bakekwaho kwiba mu ngo z’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabatwara bimwe mu bikoresho byo mu nzu.

Abafashwe bafatiwe mu murenge ya Ndera na Rutunga.

Amakuru atangwa n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko muri barindwi bafashwe harimo batatu bafatiwe mu murenge wa Ndera, mu akagari ka Rudashya, umudugudu wa Nyakagezi.

Aba bafashwe na Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, nyuma yaho bari bamaze iminsi bashakishwa kubera “kugira uruhare mu kwiba amakarito umunani y’amapiyese y’amagare yibwe muri Dubai Port mu minsi ishize, agafatirwa aho batuye ariko bagahita batoroka.”

Bariya batatu bari bamaze iminsi bashakishwa.

Polisi kandi ivuga ko mu murenge wa Rutunga, akagari ka Kabariza, umudugudu wa Kabariza ho ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, yafashe abasore bane nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’uko barara biba mu ngo z’abaturage ibikoresho byo munzu.

Aba basore bari bamaze igihe bashakishwabakaba bashakishwa, ubu bujura babukoraga bitwaje ibyuma.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi za Ndera na Rutunga.

Polisi mu butumwa bwayo yaburiye “umuntu wese wumva ko azatungwa n’ibyabandi guhindura imyumvire agashaka ibyo akora, kuko ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga, uziba ufatwe ufungwe bityo udindire mu iterambere.”

Polisi yunzemo iti: “inzego z’umutekano zarabahagurukiye, muhindure imyumvire mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.”

Uru rwego kandi rwashimiye abaturage batanga amakuru abajura nka bariya bagafatwa, runashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ndetse bakagaragaza abantu biba abaturage kugira ngo bafatwe bahanwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *