Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriya nshingano, yizeza ko azamukorera akanakorera igihugu mu bwitange no kwicisha bugufi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Dr. Nsengiyumva wari usanzwe ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya.
Ni inshingano yasimbuyeho Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka umunani azikora.
Dr. Nsengiyumva abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: “Wakoze Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kongera kungirira icyizere. Ndubashwe cyane, nshiye bugufi kandi ndashima.”
Minisitiri w’Intebe mushya yakomeje atanga isezerano ry’uko azakorana ubwitange no kwicisha bugufi imirimo yahawe.
Ati: “Niyemeje kugukorera hamwe n’u Rwanda mu bwitange no kwicisha bugufi, nyobowe n’ubuyobozi n’umurongo wawe. Nemeye byimazeyo inshingano nahawe kandi nkomeje kwiyemeza guteza imbere ibyo dushyize imbere mu gihugu nkabikorana ubunyangamugayo n’intego.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yunzemo ko azatanga byose yifitemo, mu rwego rwo kugera ku cyerekezo gikomeye Perezida Paul Kagame afitiye u Rwanda.
Usibye kuba umuyobozi muri BNR, Dr. Nsengiyumva yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’Ubucuruzi n’Inganda.



One Response
Turashimira byimazeyo bwia.com ku makuru meza kandi y’ukuri aduha ajyanye n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) _AFC/M23. bwiza iduha amakuru yizewe kandi agezweho, natwe twishimira uburyo bwia.com itugezaho amakuru asobanura neza ibihe turimo, ikadufasha kumenya uko ibintu bihagaze mu karere. Uruhare rwanyu mu gutambutsa ukuri, gusobanura imvo n’imvano y’amakuru ndetse no kudufasha kumva iby’ingenzi biri kuba hirya no hino ni ingenzi kandi turabishima cyane. Nimukomeze mutugezeho amakuru y’ukuri, kuko niyo soko y’ubumenyi no gufata ibyemezo byi