Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nyakanga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we, Brigitte, batanze ikirego muri Amerika barega Umwanditsi n’umusesenguzi Candace Owens, bamushinja gukwirakwiza ibihuha bivuga ko umudamu wa mbere mu Bufaransa ari umugabo.
Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Delaware, ba Macron bavuze ko uyu munyamerikakazi Owens yakoze “ubukangurambaga bwo gusebya ku rwego rw’Isi” no “gutoteza ubudahwema” ku nyungu z’umuntu ku giti cye kugira ngo yamamaze podcast ye.
Umuryango wa Macron uvuga ko kimwe mu binyoma byagarutsweho na Owens harimo ko Brigitte Macron yavutse ari Jean-Michel Trogneux, kandi iryo ngo ari izina rya musaza we.
Barashinja kandi Owens kuvuga ibinyoma ko Emmanuel Macron yashyizweho nka Perezida w’u Bufaransa mu rwego rw’umugambi w’ibanga w’ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA.
Inyandiko y’ibirego 22 kandi irasaba indishyi zitasobanuwe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Iki kirego biravugwa ko ari urugero rudasanzwe rw’umuyobozi ukomeye ku Isi ureze umuntu kumusebya. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatanze ibirego byinshi arega kumusebya, harimo n’icyo mu cyumweru gishize yareze ikinyamakuru The Wall Street Journal.
Kugira ngo batsinde urubanza rwo gusebanya muri Amerika, abantu bo ku rwego nk’urwa ba Macron bagomba kwerekana ko abaregwa bakoze “ubugome nyabwo,” bivuze ko bari bazi ko ibyo batangaje ari ibinyoma.


