Senateri Umuhire yahariye ijwi rye Dr Kalinda

Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Dr Kalinda François Xavier wari uherutse kugirwa umusenateri na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa sena.

Kandidatire ya Dr Kalinda wari umaze kurahirira umwanya w’umusenateri yatanzwe na mugenzi we, Senateri Nyirasafari Espérance, washingiye ku bunararibonye uyu munyapolitiki afite.

Hari hanatanzwe kandidatire ya Senateri Umuhire Adrie, ariko abajijwe niba yumva yiteguye kwiyamamariza iyi nshingano, asobanura ko kubera ihame ry’uburinganire, aho Visi Perezida wa sena ari umugore, umwanya awuhariye Dr Kalinda.

Hatoye abasenateri 26 basanzwe bagize umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kandi bose batoye Dr Kalinda.

Dr Kalinda yasimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura kuri iyi nshingano, kubera impamvu y’uburwayi. Yari aherutse kuva mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) yari ahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka w’2015.

Senateri Umuhire yahariye ijwi rye Dr Kalinda
Senateri Umuhire yahariye ijwi rye Dr Kalinda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *