Abashinzwe inyamaswa zo mu gasozi muri Kenya bavuze ku wa Kane ko inzovu 15 zasanzwe zapfuye muri uku kwezi muri imwe muri pariki z’inyamaswa zizwi cyane muri icyo gihugu, aho zishobora kuba zaricishijwe uburozi bwa cyanide.
Abayobozi bavuze ko uburozi bushobora kuba bwaraturutse ku miti yica udukoko ikoreshwa mu mirima. Inzovu zari zituye muri Pariki y’Igihugu ya Amboseli hafi y’umupaka wa Tanzaniya.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe inyamaswa zo mu gasozi muri Kenya, Duncan Juma Wanyama, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya AFP ko abashakashatsi bakeka ko inzovu zariye inyanya zatewe “imiti yica udukoko ikomeye cyane.”
Abayobozi bavuga ko inyanya zabonetse mu nda y’inzovu nyinshi zo mu itsinda rimwe.
Wanyama yongeyeho ko izi nyamaswa zishobora kuba zarakuruwe n’ibimera bitarakura byera mu mirima yegereye aho hantu.


