Gen Kale Kayihura uyobora polisi ya Uganda asanga kuva yajya kuri ubu buyobozi amazehi imyaka 12 yarakomerewe n’abagabo babiri barwanya leta ya Uganda barimo Dr Kizza Besigye wahanganiye na Museveni mu matora na Meya w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago.
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo polisi iri gukora ku byaha bishinzwa abapolisi ba Uganda birimo guhohotera abaturage na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Museveni, kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, IGP Kayihura yavuze ko ubundi ikibazo nyamukuru polisi ya Uganda ifite ari igiterwa na Dr Besigye ndetse na Meya Lukwago.
IGP Kayihura yagize ati “Habayeho imvururu nyinshi guhera ku bibazo by’Abasilamu n’ibya Boda Boda byose byashoboraga guhitana abaturage benshi ariko ibyo byose ntacyo byaduturuhijeho, ikibazo kinini polisi nyobora yahuye nacyo kuva mu mwaka wa 2006 ni Dr Besigye Kizza na Meya Lukwago gusa nabo twagerageje kubashyira mu nzira nziza”
Akomeza agira ati “Uburyo twitwaye mu myigaragambyo itandukanye yabaye ndabushima, bwatanze umusaruro., urugero ni imyigaragambyo y’Abasilamu twaburijemo yari kubera mu mujyi, hari gupfiramo abantu benshi cyane. Ikibazo cyabo cyarakemutse ubu bafite amahoro, ndanashimira perezida wayoboye ibiganiro nabo”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi kibazo IGP Kayihura avuga cyamutesheje umutwe ngo ni itangazamakuru ryakunze kuvuga ibitagenda ku gipolisi aho ngo abanyamakuru bafata agakosa gato nako kakozwe n’umupolisi umwe bakagashyira kuri polisi yose ya Uganda
Ati “Simpakana amakosa y’abapolisi ariko gufata ikosa ry’umuntu umwe ukarishyira ku kigo cyose si byiza”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


