Dr Léon Mugesera yari akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko, urukiko rukaba rumaze kumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose.

Leon Mugesera wari ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yasomewe igihano yakatiwe kuri uyu wa Gatanu ku ya 15 Mata 2016
Mu rukiko rukuru, Mugesera yatangiye gusomerwa i saa tanu z’igitondo. Yabanje gusomerwa ijambo yavugiye ku Kabaya mu karere ka Ngororero, aro naryo rikubiyemo ibirego byinshi ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu. urubanza rwa Mugesera rwatangiye kuburanisha mu 2013, rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi, ubushinjacyaha bukagaragaza ko uregwa ashaka kurutinza nkana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com
Ivomo:imvahonshya


