Dr Mugesera ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside arasomerwa uyu munsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Dr Léon Mugesera yari yarasabiwe gufungwa burundu akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu, urubanza rwe rurasomwa uyu kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata.
Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda, akuwe muri Canada, kugirango akurikiranweho ijambo yavigiye ku Kabaya mu mwaka 1992 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuburanishwa mu mwaka 2013, urubanza rwe rukaba rwarasubitswe insuro 15 bivugwa ko yatizaga urubanza rwe bwite kandi nkana.
mugesera_inkigali.jpeg.size.xxlarge.letterbox
Ibyaha byose Dr Léon Mugesera aregwa yarabihakanye avuga ko nta bubasha yari afite mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal avuga ko iyo aza kumenya ko ubwo bwicanyi butegurwa yari kuburira Abatutsi.
Tariki ya14 Ukwakira 2015, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, rwanzuye ko urubanza rwa Dr Léon Mugesera rupfundikiwe rukazasomwa tariki ya 15 Mata 2016.
Dr Léon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *