mukwege3.jpg

Dr. Mukwege yahishuye ko yifuza indi ‘Rapport Mapping’

Sangiza iyi nkuru

Muganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr. Denis Mukwege kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2020, yahishuye ko yifuza indi raporo (Rapport Mapping) ivuga ku bibazo by’umutekano muke byaranze igihugu cye.

Ni nyuma y’aho mu 2010 hasohotse indi yabanje, yakozwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu, yavugaga ku byaha by’intambara byakorewe ku butaka bwa RDC hagati y’umwaka w’1993 n’2003.

Icyifuzo cy’indi ‘Rapport Mapping’ Dr. Mukwege yagihishuye ubwo yaganiraga n’Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi muri gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abavuga rikumvikana muri RDC, ku buryo igihugu cyarushaho gutera imbere mu mfuruka zose.

mukwege3.jpg Dr. Mukwege yatangaga inkunga y’ibitekerezo

Dr. Mukwege yasabye Perezida Tshisekedi gushyira imbaraga mu gushaka ko abakoze ibyaha bikomeye bakurikiranwa, cyane cyane abavugwa muri ‘Rapport Mapping 2010’ kugira ngo hacike umuco wo kudahana.

Uyu muganga yavuze ko n’ubwo abakoze ibyaha baba bari no mu mahuriro ya politiki ya FCC na CACH afatanyije kuyobora igihugu mu cyiswe ‘coalition’ , nabo bagomba gukurikiranwa. Ati: “Coalition si ubwihisho bw’abanyabyaha. Niba hari abantu muri coalition bakoze ibyaha, uri muri coalition warakoze ibyaha, ugomba kubiryozwa. Tugira amahirwe ko dufite Perezida utaragize uruhare muri ibi byaha.”

Nk’uko Dr. Mukwege yabibwiye itangazamakuru, kugira ngo umuco wo kudahana ucike, ngo ni uko abakoze ibyaha bagaragara muri Rapport Mapping 2010, bagomba gukurikiranwa n’ubutabera, bigashoboka ari uko RDC ibanje gushyirirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI).

Yanaboneyeho gusaba Perezida Tshisekedi gusaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres gutanga igitekerezo cyo gushyiraho uru rukiko. Yagize ati: “Twasabye Perezida wa Repubulika kuba icyitegererezo mu guca umuco wo kudahana, asaba Umunyamabanga Mukuru wa UN kugeza ku Kanama k’Umutekano igitekerezo cyo gushyiriraho RDC urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.”

Kuri Dr. Mukwege, ngo igihe abakorewe ibyaha byagaragajwe muri Rapport Mapping 2010 bazaba babonye ubutabera, yifuza ko hazakorwa indi raporo noneho izavuga ku bindi byaha byakorewe ku butaka bwa RDC kuva mu mwaka w’2003 kugeza ubu ngubu.

Ati: “Dukeneye guca umuco wo kudahana, binyuze mu gushyira mu bikorwa ibisabwa muri Rapport Mapping. Mu gihe byaba birangiye, indi mapping nayo yakorwa ikazagaragaza ibyaha byose byakozwe kuva mu 2003 kugeza ubu ngubu, kubera ko ibi byaha byakomeje gukorwa.”

mukwege2.jpg Dr. Mukwege abona ko hakwiye na Rapport Mapping ya kabiri mu gihe abakorewe ibyaha bavugwa mu ya mbere baba barabonewe ubutabera

Dr. Mukwege ni umwe mu bantu bivugwa ko bahuye cyane n’abagizweho ingaruka n’ibyaha by’intambara, cyane cyane abagore bafashwe ku ngufu. Abo yabashyiriyeho ibitaro bibitaho byitwa Panzi, biherereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki gikorwa kiri mu byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *