Umuganga wubashywe wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Denis Mukwege yitandukanyije n’umuryango yari abereye umuypbozi w’icyubahiro, Fight Impunity ufite icyicaro mu Bubiligi, mu gihe uri gukorwaho iperereza ku byaba bya ruswa.
Uyu muryango urwanya umuco wo kudahana washinzwe muri Nzeri 2019 na Pier Antonio Panzeri wahoze ahagarariye u Butaliyani mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), afatanyije na Eva Kaili wabaye Visi Perezida wayo n’umugabo we Francesco Giorgi ndetse na Niccolò Figà-Talamanca.
Ukimara gushingwa, Panzeri yinjijemo abandi banyamuryango, abanyapolitiki, abahanga n’abandi bafite ijambo rikomeye barimo: Dr Mukwege, Bernard Cazeneuve wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Federica Mogherini uyobora ishuri rikuru rya College of Europe, Dimitris Avramopoulos na Emma Bonino babaye ba komiseri na Cecilia Wikström wabaye umudepite, abagira abagize inama y’ubutegetsi.
Panzeri yagize Dr Mukwege umuyobozi w’icyubahiro, abishingiye ahanini ku bigwi bye birimo kuba yarahawe amashimwe y’amahoro arimo iryitiriwe Nobel mu mwaka w’2018 n’icya Sakharov mu 2014.
Nyuma y’aho bimenyekaniye ko uyu muryango waba warakiriye ruswa yaturutse muri Qatar na Maroc kugira ngo ibi bihugu bijye bigira ijambo rikomeye mu nteko ya EU, Panzeri yahise atabwa muri yombi hamwe n’abandi bane barimo Kaili na Giorgi.

Ubwo ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangiraga gukora iperereza kuri uyu muryango ufiteyo i Brussels, bamwe mu bari bagize inama y’ubutegetsi barimo Morgherini, Bonino, Avramopouls, Isabel Santos na Cazeneuve, beguye, bahita bitandukanya n’uyu muryango.
Cazeneuve yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bufaransa ko nta n’igiceri yigeze ahabwa nk’umunyamuryango cyangwa ugize inama y’ubutegetsi ya Fight Impunity, cyo kimwe na Wikström waganiriye na Politico, na we uvuga ko nta n’icyayi yigeze ahabwa cyaba cyaraturutse muri iyi ruswa uyu muryango ukekwaho kwakira. Avramopoulos we yemeye ko yakiriye Amayero ibihumbi 60 nk’ugize inama y’ubutegetsi ya Fight Impunity.
Wikström yagaragaje kwicuza kuba yaremeye kujya muri uyu muryango no kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yawo. Ngo Panzeri ni we wabimushishikarije, kandi ngo ntiyari kubyanga nyuma yo kubona ko harimo abanyabigwi nka Dr Mukwege.
Uyu munyapolitiki ukomoka muri Sweden yasobanuye ko imikorere y’uyu muryango itari myiza kuko kuva yawinjiramo, ntabwo Panzeri yigeze atumiza inama y’abagize inama y’ubutegetsi byibuze n’umunsi umwe, ndetse ngo uwawushinze nta cyo yigeze abivugaho. Ati: “Ntiyigeze ampamagara, ntiyigeze afata telefone cyangwa ngo anyoherereze email.”
Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022, umuryango Panzi Foundation washinzwe na Dr Mukwege watangaje ko uyu muganga nta mafaranga yigeze yakira aturutse muri Fight Impunity, kandi ko nta nama yawo n’imwe y’imbonankubone yigeze yitabira, keretse gusa ebyiri zabereye ku ikoranabuhanga.
Panzi yasobanuye kandi ko na Dr Mukwege yamaze kwegura ku mwanya w’umuyobozi w’icyubahiro w’inama y’ubutegetsi ya Fight Impunity.
Iperereza ryimbitse muri Fight Impunity ryatangiye nyuma y’aho abapolisi basatse ingo zirenga 20 tariki ya 9 Ukuboza, bagasangamo Amayero miliyoni 1.5 ahuzwa n’uyu muryango. Kwa Kaili hafatiwe ibihumbi 150.


