Guverineri wa Machakos muri Kenya, Dr Alfred Mutua uteganya kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, ntabwo yumva ukuntu peteroli yo mu Rwanda ihenduka kurusha iy’iwabo kandi ari yo ituruka.
Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter guhera tariki ya 28 Ukwakira 2021 nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda.
Dr Mutua yasuye sitasiyo y’ibikomoka muri peteroli mu mujyi wa Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2021, asanga litiro ya peteroli igura amafaranga y’u Rwanda 1088. Aya mafaranga yayavunje mu mashilingi ya Kenya, asanga litiro ya peteroli igura 118.
Yagize ati: “Iyi peteroli igurishwa hano, ihendutse kurusha muri Kenya, ituruka ku cyambu cya Mombasa, ikashyirwa mu makamyo, akayivana Mombasa, akayinyuza muri Mlolongo, Gilgil, Naivasha, Eldoret, Kisumu, akambuka umupaka ayinyuza muri Uganda, akayigeza mu Rwanda mpaka ayigejeje rwagati muri Kigali.”
Dr Mutua ngo nyuma y’uko igera muri Kigali, yamenye ko iyi peteroli ikwirakwizwa no mu ntara, ariko igakomeza guhenduka kurusha muri Kenya; aho ituruka.
Abona ko ari isomo igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda, kigakora amavugurura kuri politiki y’ubucuruzi ku nyungu z’abaturage.


