Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Senat itegereje binyuze mu matora uzasimbura nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu, Dr Richard Sezibera uri mu bakandida 5 bahatanira uyu mwanya yagaragarijwe icyizere kidasanzwe ubwo bari mu muhango wo kwiyamamaza mu ntara y’Amajyepfo .
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo mu ntara y’Amajyepfo hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuzasimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo nubundi wari uhagarariye intara y’Amajyepfo muri Sena y’u Rwanda.
Aba bakandida barimo Muhimakazi Felicite, Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Mukamuganga Veneranda ndetse na Dr Masabo Francois, biyamamarije mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, aho buri wese yavugaga imigabo n’imigambi ye ndetse n’ibyo yakoze bijyanye n’ubuyobozi mu bihe byashize.
Dr Sezibera Richard niwe wabashije kugaragarizwa icyizere kirenze icy’abandi, bityo binagaragaza ko ariwe ushobora kuzegukana uyu mwanya wo gusimbura Senateri Mucyo. Iki cyizere kikaba cyatewe ahanini n’imyanya itandukanye uyu muyobozi yakozemo irimo kuba yarabaye Umunyamabanga mukuru wa EAC ndetse no kuyobora Minisiteri y’Ubuzima, dore ko n’ibyo umuntu yakoze ari bimwe mu bizagenderwaho cyane muri aya matora.
[ad id=”44145″]
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira ku irariki ya 30 uku kwezi kw’Ugushyingo, naho ugomba gusimbura Senateri Mucyo agatangazwa ku itariki ya mbere Ukuboza 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


