Dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu: Jeannette Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwiyumvamo ko afite uruhare mu mushinga wo kubaka igihugu, kikagera ku iterambere rirambye.

Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahurije hamwe mu karere ka Gisagara urubyiruko rurenga 1000 rwitabiriye ihuriro Igihango cy’Urungano kuri uyu wa 9 Kamena 2023.

Yagize ati: “Mu kinyarwanda tuvuga tuti ‘Nta heza haruta iwanyu.’ Abarwaniye iki gihugu bazanezezwa no kubona muharanira kubaka u Rwanda, mukaruteza imbere. Twese dukwiye kwibonamo nk’abanyamigabane muri uyu mushingaa wo kubaka igihugu cyacu.”

Jeannette yabwiye urubyiruko ko rugaragaza imbaraga nyinshi mu kubaka igihugu, ariko ahamya ko urugendo rukiri rurerure. Ati: “Hari bamwe mu rungano rwanyu bacyemera gukoreshwa n’abashaka kugira inabi, bagashaka gukomeza gupfobya jenoside no kubica amacakubiri, kandi bakabikora mu izina ry’urubyiruko no mu izina ry’Abanyarwanda. Gupfobya no guhakana jenoside ni ibikorwa by’ubugwari, bigamije kubaroha. Tube maso rero, tubyamagane.”

Yasabye urubyiruko kutirebera mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo rukifatanya mu gukomeza kubaka igihugu, ruhangana n’abafite intego yo gusenya ubumwe bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *