Iyitwaga RFL yamaze guhinduka RFI

Dusanze perimi yawe ari impimbano, twakubikira ibanga: Iyahoze ari Laboratwari y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFI (Rwanda Forensic Institute), cyahoze ari Laboratwari y’igihugu (RFL), kiravuga ko kitaha Polisi amakuru ku mukiriya wakigannye bikagaragara ko afite perimi mpimbano.

Ibi byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Colonel Dr Karangwa Charles, mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Nzeri 2023.

Kurikira ikiganiro cyose hano

Dr Karangwa yasobanuye ko RFI itanga serivisi zibarirwa mu bihumbi, zirimo kwifashisha ubuhanga bwa siyansi mu gupima ubuziranenge bw’ibyangombwa birimo perimi, kandi ngo ishobora kubikora mu gihe ibisabwe na Polisi cyangwa nyiri perimi, kandi amakuru y’umukiriya akagirwa ibanga.

Yagize ati: “Perimi iyo yazanywe n’ubugenzacyaha nka Polisiu yagufashe ni [Frw) menshi cyane, ni ibihumbi 217. Kuko report yayo iba igoye cyane, ikoresha softwares nyinshi kandi dutangira amafaranga menshi. Ariko iyo uje ku giti cyawe ni ibihumbi 52.”

Dr Karangwa yakomeje ati: “Iyo uvuze uti ‘Iyi perimi mfite, reka njye gucheckinga ejo Polisi itazampana.’ Iyo wizanye ni ibihumbi 52, tukaguchekingira muri system, tukaguha certificate. Iyo certificate ishobora gufasha. Ntabwo dusharinga amakuru na Polisi, ni ibintu by’ibanga cyane. Ibyo mbabwira ni ukuri. Iyo dupimye tugasanga ari forgery cyangwa ari ukuri, amakuru ahagarara hagati yacu nawe, n’umukiriya wacu.”

Umuyobozi wa RFI aravuga ko mu mahame y’umwuga w’iki kigo harimo no kubika ibanga, bityo ko ibaye iyahaye umuntu cyangwa urundi rwego, yaba itandukiriye. Ariko ngo mu gihe umukiriya asanze perimi ye ari impimbano, ni ngombwa ko yajya gukorera indi.

Iyitwaga RFL yamaze guhinduka RFI
Iyitwaga RFL yamaze guhinduka RFI

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *