Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO), Senateri Dr. Frank Habineza, yatangaje ko iri huriro rishyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, ndetse ko ritifuza uwo ari we wese washaka gusubiza igihugu inyuma.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13, mu ijambo risoza icyumweru cy’icyunamo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahanibikiwe abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Habineza yavuze ko abanyapolitiki bibutswe “bishwe bazira ubwoko, ibitekerezo byabo bya Politike, kurwanya ikibi no kwanga akarengane.”
Yakomeje agira ati: “Abanyepolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane. Babikoze baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose, nta vangura.”
Habineza yagaragaje ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bwazanye Politike y’urwango ndetse n’amacakubiri; ndetse ko ingaruka yaje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe barimo n’abanyapolitike.
Yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwahisemo kugendera kuri Politike y’ubwumvikane ishyira imbere ibiganiro bya Politiki, kandi ikarangwa no kujya inama, koroherana no guharanira ubumwe bw’igihugu; ku buryo Abanyarwanda bose biyumva mu gihugu cyabo kandi bagahabwa agaciro kamwe nta vangura.
Mu izina rya NFPO, Dr. Habineza yavuze ko Politike biyemeje ari ugukorera hamwe ku bw’inyungu z’Abanyarwanda.
Yavuze kandi ko bishimira kuba bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, ati: “Twishimira ko twese tugira uruhare mu miyoborere y’u Rwanda, hakaba gusangira ubutegetsi nta bwikanyize. Ni yo mpamvu imitwe ya politiki uko ari 11 ihagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse no mu zindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Habineza yashimangiye ko kuba abagize iriya mitwe bagira aho bahurira bakaganira ku bibazo byugarije igihugu, bitavuze ko buri mutwe wigenga, ndetse ukagira uko ubona ibintu mu buryo butandukanye n’undi.
Ku bwa Senateri Dr. Frank Habineza, “Opozisiyo mu Rwanda si ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Opozisiyo yacu ni ugutanga ibitekerezo, ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka ya politiki mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Opozisiyo yacu igomba kubaha ibyo abantu bemeranyijweho nk’amahame remezo buri wese agomba kugenderaho no kurinda kuko adufasha gukomera kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Uyu munyapolitiki yasabye abayoboke b’imitwe yemewe mu gihugu n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kwamagana abashaka kugarura Politiki z’urwango mu Rwanda, baba abiyita abanyapolitiki bari mu Rwanda, mu karere nsetse no hirya no hino ku Isi.
Yavuze kandi ko bashyigikiye ubuyobozi bw’igihugu, ati: “Dushyigikiye ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntituzemera uwo ari we wese washaka kongera kudusubiza inyuma yitwaje icyo ari cyo cyose.”
Mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwakira abarimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR, Dr. Habineza mu izina ry’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yasabye Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha.
Ati: “Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rirasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo n’ahandi ku Isi kwitandukanya n’ababagize ingwate, banga gutaha kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibatahe kuko mu Rwanda ari amahoro.”
Yaboneyeho gusaba urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda uwo ari we wese washaka kubazanamo amacakubiri cyangwa kubarangaza, ahubwo bakagira ubushishozi buhagije kubera ko ibishobora kubashuka no kubangiririza ubuzima ari byinshi.


