E.U mu nzira zo gukomeza ibihano ku Banyekongo barimo umukandida Emmanuel Shadary

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba E.U kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza itegerejweho kwemeza gukomeza ibihano byafatiwe abayobozi 16 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusabe bwo kugumishaho ibi bihano bukomeje kwiyongera.

Mu bantu 16 barebwa n’ibi bihano harimo Emmanuel Ramazani Shadary, w’ishyaka PPRD riri ku butegetsi  n’uruhande rushyigikiye ubutegetsi bwa perezida Kabila, mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, ibihano byafatiwe aba bantu byaje ku mpamvu za politiki kandi ngo ni ukwivanga kutemewe mu nzira y’amatora ya Congo kw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ko uyu mukandida ubu ngo adashobora kujya mu Burayi kubonana n’abafatanyabikorwa be.

Mu ntambara yo kwamagana ibi bihano, Guverinoma ya Congo yari iherutse kubona uyishyigikira. Mu nama y’amahoro n’umutekano yo kuwa 19 Ugushyingo, abakuru b’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe bari basabye ko ibi bihano byose byavanwaho mu rwego rwo kuzatuma amatora agenda neza mu bwisanzure, mu ituze no mu mucyo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu ariko nka Human Rights Watch, ASADHO ndetse na FIDH, bo ntibakozwa ibyo gukuraho ibi bihano ahubwo basaba ko bigumishwaho nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu, FIDH, rivuga ibibazo bya politiki n’umutekano byatumye ibi bihano bifatwa bikomeje kugaragara na n’uyu munsi nk’uko byemejwe na Tchérina Jerolon wo mu ishami rya FIDH muri Afurika.

Uyu yavuze ko kuri bo kuba Emmanuel Shadary ari umukandida bitamukuraho uruhare rwe kandi bidakura ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uruhare rwawo rwo gukoresha ukuri mu mikorere yawo.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza, ibi bihano ngo bigomba gukomezwa mu gihe hari amakuru ava mu badipolomate avuga ko Guverinoma ya Congo ishobora kwihimura, nubwo ngo ku ruhande rwa E.U yasezeranyije ko ibi bihano bizongera gusuzumwa mu mezi azakurikira amatora.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *