Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (E.U.)uhangayikishijwe cyane n’umutekano muke n’umwuka wa diplomasi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda nyuma y’imirwano yongeye kubura mu minsi ishize hagati ya FARDC na M23 muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo, aho uyu muryango wagaragaje ko udashyigikiye ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro binjzwa mu gisirikare cy’igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, ku rubuga rwe rwa twitter, Jean-Marc Châtaigner, ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruhande rwabo rwo gushyigikira Guverinoma ya Congo rusobanutse neza, cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’abahoze ari abarwanyi ndetse no gutanga ubutabera.
Ku bwe, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ntushyigikiye kwinjiza imitwe yitwaje intwaro mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Avuga kandi ko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi udashyigikiye imbabazi z’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Notre position de soutien au Gouvernement congolais sur ce point est très clair : pas d'intégration des groupes armés dans les #FARDC ; pas d'amnistie pour les crimes de guerre et les crimes contre l'humanité #processusfeNairobi https://t.co/IlamKXygPJ
— Jean-Marc Châtaigner (@Jmchataigner) June 1, 2022
Jean-Marc Châtaigner yerekanye kandi ko ibihugu by’u Burayi bishyigikiye inzira ya Nairobi yahuje Congo Kinshasa na Uganda hamwe n’intumwa z’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.


