EAC iremeza ko nta ruhande rw’Abanyekongo rukwiye guhezwa mu mishyikirano

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) uremeza ko nta ruhande na rumwe rw’Abanyekongo rukwiye guhezwa mu mishyikirano y’amahoro igamije gukemuraibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Uyu muryango wabigaragarije mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ubwo bari bahuriye mu nama yabereye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023.

Nk’uko itangazo ry’uyu muryango ribivuga, aba bakuru b’ibihugu bemeje ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kiwureba, kandi ngo cyakemurwa n’inzira ya politiki.

Rigira riti: “Inama yasanze ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ari ikireba akarere, cyakemuka mu buryo burambye binyuze mu nzira ya politiki, kandi ishimangira ko hakenewe imishyikirano ivuguruye y’impande zose.”

Iri tangazo ryakomeje riti: “Abakuru b’ibihugu basabye ko inzira ya politiki ishyirwamo imbaraga kugira ngo hajyemo abo bireba bose.”

Iyi nama idasanzwe yabaye nyuma y’iminsi ingabo za RDC n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari mu mirwano ikomeye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, indi mitwe nka CODECO na yo ikomeje kugaba ibitero ku basivili.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *