Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Ugushyingo, yasubitswe nyuma y’aho abahagarariye u Burundi banze kuyitabira mu gihe abakuru b’ibindi bihugu bari bahageze.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko iyi nama yasubitswe Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ari nawe chairman wa EAC, yamaze kugera I Arusha muri Tanzania, aho inama yagombaga kubera.
Mu gihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari yemeje ko atazabasha kwitabira iyi nama kubera inama ya G20 iri kubera I Buenos Aires muri Argentine yitabiriye, abayobozi babwiye iki kinyamakuru ko iyi nama yasubitswe kubera ibura ry’u Burundi. u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera.
U Burundi bwari buherutse kumenyesha EAC ko butazabasha kwitabira iyi nama busaba Perezida Museveni ko yakwigizwa inyuma ariko ashimangira ko inama igomba kuba.
Mu nama y’abaminisitiri yabanje kuwa 28 Ugushyingo yateguraga iyi nama y’abakuru b’ibihugu, ngo ba minisitiri bari batangaje ko inama yabo yakwitwa iya EAC ari uko ibihugu byose bigize uyu muryango biyitabiriye. Iyi nama nayo u Burundi bukaba butaroherejemo minisitiri wabwo.
Umukuru w’inama y’abaminisitiri ya EAC, Dr Kirunda Kivejinga, yasobanuye ko iyi nama yasubitswe hagendewe ku ngingo ya 12 y’itegeko rigenga uyu muryango ivuga ko mu gihe hagize umukuru w’igihugu n’umwe utitabira ndetse ntiyohereze umuhagararira inama ihita isubikwa.
Iki kibazo rero cyongeye kugaragara kuri uyu wa Gatanu, aho kubura kwa Perezida Nkurunziza cyangwa umuhagarariye byari gutuma ibyemezo bifatirwa muri iyi nama bizaba impfabusa.
Umudipolomate w’Umurundi wavuganye na Chimpreports akaba yashimangiye ko u Burundi bufite ibibazo byabwo kandi bigomba kumvwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu rikaba ryavugaga ko Perezida Uhuru Kenyatta yari yamaze kugera Arusha ndetse ko we na Perezida John Pombe Magufuli bari biteguye inama.
Hagati aho, igihe iyi nama izabera nticyatangajwe.


