EACJ yateye utwatsi ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu minsi ishize tubagerejeho inkuru yavugaga ko Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rugiye gutanga umwanzuro ku kirego u Burundi bwatanze bwamagana itorwa ry’Umunyarwanda Martin Ngoga, ku buyobozi bwa EALA, kuri uyu wa Kabiri, itariki 02 Nyakanga, uru rukiko rwateye utwatsi iki kirego cy’u Burundi.

U Burundi bwari bwatanze ikirego buvuga ko itorwa rya Martin Ngoga ritubahirije amategeko. Impamvu ngo n’uko Martin Ngoga yatowe abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari kandi ngo kugirango EALA ifate umwanzuro bisaba nibura ko buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe.

Capture

Martin Ngoga akaba yaratowe kuwa 19 Ukuboza 2017 ariko ntibyanyura u Burundi na Tanzania nabyo byifuzaga uyu mwanya. Aha hari ku munsi wa kabiri nyuma y’uko ku munsi wari wabanje u Burundi na Tanzania byanze gusubira mu cyumba cy’inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abadepite hagiye gutorwa Perezida w’Inteko y’umuryango (EALA).

Byavugwaga ko urukiko nirusanga amatora atarubahirije amategeko, bizaba ngombwa ko EALA isubira mu matora, ariko birangiye urukiko ruteye utwatsi ikirego cy’u Burundi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *