Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango wa EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo (EACRF), bwemeje amakuru y’uko Ingabo za Uganda zibarizwa muri uyu mutwe zagabweho igitero n’umutwe witwaje intwaro utazwi, butangaza ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwo mutwe ndetse bushimangira ko ingabo zabo zifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe zaterwa ziri mu kazi kazo.
Mu itangazo EACRF yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko “urukurikirane rw’imodoka z’Ingabo za Uganda zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere z’Umuryango wa EAC igihe zavaga Kiwanja zijya i Bunagana, zahuye n’igico cyatezwe n’umutwe witwaje intwaro utazwi mu gace ka Rukoro, mu karere ka Burai, ku muhanda Rutshuru-Bunagana, Teritwari ya Rutshuru.”
EACRF ivuga ko izi ngabo zirwanyeho kandi zikagera aho zari zerekeje neza. Ku rundi ruhande ariko, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Gen. Felix Kulayigye, yatangarije VOA ko abasirikare babiri bakomeretse.

Muri iri tangazo, EACRF ivuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwo mutwe uri inyuma y’iki gitero yise icy’ubushotoranyi ndetse n’impamvu ikihishe inyuma.
EACRF yongeyeho ko izakomeza kurinda abasivili nk’uko biteganyijwe muri manda yayo, kandi ikora kinyamwuga, ariko yongeraho ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe ingabo za yo zaba zitewe ziri mu kazi kazo mu bice zikoreramo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo hataramenyekana umutwe uri inyuma y’iki gitero, zimwe mu nyeshyamba za Wazalendo ziherutse guha igihe ntarengwa ingabo za EAC ngo zive muri Congo, nyuma y’aho guhera mu buyobozi bwo hejuru bw’igihugu bakomeje kunenga izi ngabo bazishinja gukorana na M23.


