Umuhanzi wo muri uganda, Eddy Kenzo aherutse gukorera igitaramo cy’akataraboneka mu gihugu cya Guinea, ku nshuro ya kabiri yongera kwinjiza abantu batagira ingano baje kureba no kumva ibihangano bye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muhanzi wamenye kanye cyane muri Uganda ndetse no mu karere, avugwaho kuba yaramaze no kurenga akajya mu bihugu bya kure ku mugabane w’Afurika, aho asanganirwa n’abafana batabarika kubera gukunda indirimbo ze.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi ajya muri kiriya gihugu akabasha kuzuza stade abafana baje kumureba, ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza icyizere agenda agirirwa n’abo mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku mugabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muhanzi yabashije gushimisha abafana be ndetse batangira no kuririmba indirimbo ze ziri mu zamenyekanye cyane mu rwego mpuzamahanga nka Maria Roza, Soraye, Sitya Loss, Stamina n’izindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


