Eid al-Fitr: Rusizi, Abayisilamu basabwe kwirinda gushora abana mu bikorwa by’iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda burasaba abayoboke baryo kwirinda ko abana babo bakwishora mu bikorwa by’iterabwoba ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’uyu muryango mu mujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa, ubwo yifatanyaga n’abayisilamu bo ku musigiti mukuru wa Kamembe mu karere ka Rusizi gusoza igisibo (Eid al-Fitr)  abayisilamu bari bamazemo ukwezi kose.

Mu nyigisho ze, uyu muyobozi yavuze ko hari abitiranya idini ya Islamu n’ibikorwa by’iterabwoba, aho usanga hari bamwe mu rubyiruko rwitirirwa iri dini hirya no hino ku isi usanga bishora muri iyi migirire mibi itwara ubuzima bwa benshi icyarimwe, asaba ababyeyi gushishoza,bakamenya imyifatire y’abana babo kugira ngo hatazagira ababigaragaramo.

Yagize ati’’ idini yacu itandukanye n’ibikorwa by’iterabwoba n’iby’ubugizi bwa nabi  bikorwa hirya no hino ku isi ,aho abantu bica abandi,abatega ibisasu ahahurira abantu benshi hatandukanye n’ubundi bugizi bwa nabi  bakabyitirira idini Islamu,abo ni abagamije guhesha isura mbi idini yacu,bagamije gusenya no kuyikoresha mu nyungu zabo bwite.

Abo kubashyigiikira  cyangwa kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba mu buryo ubwo ari bwo bwose ni ugusenya idini yacu,kuyangisha abantu no kuyambika ishusho mbi,kandi idini yacu itandukanye no kwica abantu b’inzirakarengane,kuko tuzi ko icyaha cyo kwica no kumena amaraso y’inzirakarengane ari kimwe mu byaha ndengakamere idini yacu yanga.’’

Yongeyeho ati’’ imyumvire yose iganisha muri ibyo bikorwa tuyamagane,tuyirinde urubyiruko rwacu,tururinde abashobora kurushora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi barubeshya ko ari ugukorera Iaslamu kandi ntaho bihuriye n’idini ya Islamu. Tururinde kandi abashobora gukoresha inzira yo kurushora mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu kuko na byo ari ikintu kibi cyane cyugarije abatuye isi,aho babeshya abakiri bato ko bagiye kubashakira akazi cyangwa amashuri meza mu mahanga bakabacuruza,ibi byose bikaba bikomeje kutwangiriza urubyiruko.’’

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe muri aka karere hakunze kuvugwa mu myaka ishize bamwe mu bayisilamu bashyiraga inyigisho mbi zo kwangisha abana b’abayisilamu abandi bana biganaga mu mashuri,cyane cyane ay’abayisilamu yo mu mujyi wa Rusizi, aho bamwe mu bana b’abayisilamu ngo bangaga kwicarana n’abatari bo bakajya babacagagurira n’amakayi, hakaba n’abandi bigishwaga izi nyigisho mbi n’abarimu bataye umurongo nyawo w’idini,aho abana 13 b’urubyiruko babifatiwe mo bakabifungirwa hamwe n’umwe muri abo barimu babayobyaga,n’ubu bakaba bagifunze.

Hari kandi bamwe mu basore babifatiwemo mu murenge wa Bugarama muri aka karere mu myaka ishize,aho bashatse no kurwanyamo polisi 2 muri bo bakahasiga ubuzima,ibi byose kimwe n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu byagiye bihavugwa ubuyobozi bukavuga ko bwabirwanije.

Karindi Ahmed ushinzwe ubuyobozi n’amategeko mu musigiti mukuru wa Kamembe muri aka karere,yabwiye Bwiza.com ko nyuma y’aho babifatiye ingamba n’aba bari babirimo bagatabwa muri yombi nta birongera kuhavugwa,icyakora ngo ababyeyi n’ubuyobozi bakaba bagomba guhoza ijisho kuri uru rubyiruko,kugira ngo hatagira ababaca mu rihumye bakabirusubiza mo.

Umujyi wa Rusizi ubarizwamo urubyiruko rwinshi rw’abayisilamu rukora imirimo itandukanye irimo iy’ubukorikori, hakabamo n’uruvuga ko rurangiza kwiga ntiruhite rubona akazi, kurukurikiranira hafi bikaba  ngo ari ingezi cyane mu kururinda abashobora kurushuka.

Bishimiye ibyo bakoze byo kwita ku batishoboye mu kwezi kose bamaze mu gisibo.

Abayisilaamu mu byishimo byo gusoza igisibo cya Ramadhan. 1

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *