Ellen Johnson wayoboye Liberia yasabye isi guhuza imbaraga muri ibi bihe

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yahamagariye isi kumwumvira igahuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, nk’uko gushyira hamwe byatumye igihugu cye n’isi muri rusange babasha gutsinda Ebola mu mwaka wa 2014.

Ibi uyu mugore wabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Liberia ndetse no muri Afurika, yabitangarije BBC mu kiganiro bagiranye asubiza ku nkunga yaha isi muri ibi bihe bihambaye irimo. Yagize ati” Kuwa 19 Ugushyingo 2014, ubwo Ebola yari ikajije umurego muri Afurika y’Iburengerazuba no mu gihugu cyanjye, iki cyorezo cyari kimaze guhitana abantu 2000 ari na ko abandi bakomeje kwandura, nandikiye ibaruwa isi nyisaba ko yamfasha.

Johnson yakomeje avuga ko ubwo yasabaga ubufasha igihugu cye kiri mu bihe bibi by’icyorezo ndetse kinakomotse mu bukene cyatewe n’intambara, icyo gihe isi yaramwumvise ndetse iramufasha abasha gutsinda icyorezo cya Ebola. Ku kijyanye na Coronavirus, Johnson avuga ko habayeho ikibazo cyo kugira amakuru ku cyorezo ubwiru, maze ibihugu bikabifata nkaho ari ikibazo kireba Ubushinwa gusa bikarinda aho bifata intera ingana gutya biri ubu.

Ellen Johnson Sirleaf yabaye Perezida w’igihugu cya Liberia kuva mu 2006 kugeza 2018 akaba ari na we mugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu ku mugabane wa Afrika. Yayoboye imyaka 12 harimo n’imyaka yadutsemo icyorezo cya Ebola, hagati ya 2014 na 2016, aho cyahitanye abantu bageze ku 5000 mu gihugu cye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *