Umuherwe wa mbere ku Isi kugeza ubu, Elon Musk, ufite ibigo bitandukanye birimo Tesla, Starlink ndetse na X, yashinje Leta ya Afurika y’Epfo kumubuza gukorera mu gihugu yavukiyemo kubera ko atari umwirabura.
Ibi Elon Musk yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata 2026 mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X.
Yagize ati: “Afurika y’Epfo ntizemera ko Starlink ibona uruhushya, nubwo navukiye HANO, gusa kubera ko ntari Umwirabura! Twahawe inshuro nyinshi amahirwe yo gutanga ruswa twigize nk’umwirabura uzayobora Starlink SA, ariko nanze kubikora kubw’amahame ngenderaho”.
Musk yakomeje agira ati: “Ivanguramoko ntirigomba gushyigikirwa nubwo ubwoko bwakoreshwa. Isoni ku banyapolitiki bamunzwe n’ivanguramoko muri Afurika y’Epfo.”
Musk yakomeje avuga ko abantu nk’aba batagomba kugaragarizwa icyubahiro aho ariho hose ku Isi.
Ntabwo ari ubwa mbere Elon Musk yashinja ubutegetsi bw’Abirabura muri Afurika y’Epfo kuvangura abazungu ndetse byatumye afatanyije na Trump, umwaka ushize bimurira ibihumbi by’abazungu muri Amerika. Ibi birego ariko abategetsi ba Afurika y’Epfo babyamagana bivuye inyuma.


