Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang ashobora kujya gukina mu ikpe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia, yiteguye kujya imuhemba umushara wa 350 000 Euros ku cyumweru nk’umushahara n’ubundi yabonaga muri Arsenal.
Ahanini bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire itari myiza ikipe ya Arsenal yiteguye kurekura uyu mukinnyi usanzwe uri mu bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona yo mu Bwongereza angana na 350 000 Euros ku cyumweru, kuba rero Al Hilal yiteguye kujya imuhermba aya mafaranga uyu mukinnyi n’ubundi Arsenal muri iyi minsi itari gukoresha cyane.
Ikipe ya Al Hilal itozwa na Leonardo Jardin, wahoze atoza Monaco, yatanze ubusabe muri Arsenal bwo gutira uyu mukinnyi kugeza mu mpera z’iyi mpeshyi, harimo no kuba bashobora ku mugumana mu buryo burambye.
Aubemeyang hamwe n’abajyanama be, biteganyijwe ko biga kuri buno busabe bakabona gufata icyemeza cya hazaza he, mu gihe Arsenal yiteguye kwakira ubu busabe bwa Al Hilal. Uyu mukinnyi wari usanzwe ari kapiteni wa Arsenal ariko nyuma yo gushinjwa imyitwarire idahwitse muri Arsenal yaje kubwamburwa ndetse atakaza n’umwanya ubanzamo muri iyi kipe.


