1677147301426.jpg

Emery Bayisenge yamaze gusinyira Gor Mahia yo muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Emery Bayisenge, yamaze gusinyira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya amasezera y’umwaka n’igice.

Emery Bayisenge wari asanzwe akinira ikipe ya yamaze gusinyira ikipe ikomeye ifite igikombe cya Shampiyona muri Kenya Gor Mahia. Yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’amezi 18 ariko arimo indi ngingo yo kongera undi mwaka mu gihe yakwitwara neza.

Bayisenge azanywe n’umutoza umuzi neza kuko Johnathan McKinstry wigeze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ni we utoza Gor Mahia.

Yari amaze iminsi akora imyitozo muri A.S Kigali FC nyuma yo kubura ikipe hafi umwaka urenga.

Bayisenge w’imyaka 28 aherukaga gukinira Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yari asubiyemo nyuma yo kugaruka mu Rwanda agakinira A.S Kigali igihe gito.
1677147301426.jpg
Emery wamaze gusinyira Gor Mahia

Bayisenge wakuriye muri Academy ya FERWAFA, nyuma akajya mu Isonga FC, mbere yo kugurwa na APR FC mu mwaka w’imikino 2012/13, aho yari ayimazemo imyaka itatu. Yayifashije kwegukana ibikombe bya shampiyona akaba yarafashe umwanya mu Ikipe y’Igihugu ndetse yari intwaro ikomeye muri CHAN.
1528372248_bayisengeemery1.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *