Ese abo leta yafashishije inkunga y’ibiribwa kwari ukugirango bijute?

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yatangaje ko icyo abanyarwanda bise inzara mu bice bimwe na bimwe by’igihugu atari inzara ahubwo ari ukutijuta nk’uko byari bisanzwe bitewe n’uko havuye izuba ryinshi bityo imyaka yahinzwe ntiyere neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Inteko ibitangaje mu gihe leta y’u Rwanda hari aho byabaye ngombwa ko igenera bamwe mu baturage bari bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa inkunga yabyo nk’ ibishyimbo n’ibigori. Ibi ni byo bituma hibazwa niba umuntu ahabwa ubufasha nk’ubu kugirango yijute cyangwa niba byaba bikorwa kugirango uwo muntu abashe kuramirwa abone uko aramuka.
Amagambo nk’amapfa, inzara, ibura ry’ibiribwa wongeyeho no kwijuta ryakoreshejwe kuri iki kibazo bwa mbere n’abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 06 Ukuboza 2016 ubwo iyi nteko yagezaga ku banyamakuru ibyagezweho mu gihembwe cya gatatu gisanzwe cya 2016, akomeje guteza urujijo hibazwa impamvu ituma abayobozi bakomeza gukomeza gukora ibisa no guca ikibazo ku ruhande.
Ijambo ryose ryakoreshwa muri aya magambo ntirikwiye gukuraho uburemere bw’ikibazo, icy’ingenzi ni uko byumvikanye ko habayeho kurumba kw’imyaka biturutse ku izuba ryinshi ryacanye imvura ikabura, bamwe mu banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bakaba baragiye batangaza ko byabateye inzara, bitandukanye no kwijuta nk’uko Visi- Perezidante w’umutwe w’abadepite, Uwimanimpaye Jeane d’Arc abivuga.
Agira ati“twasanze abaturage batarahungabanye cyane, ni uko bitari ibisanzwe ngo wenda habeho kwijuta nk’iyo twejeje neza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ushobora gusoma izi nkuru z’abaturage bataka ibura ry’ibiribwa ryatewe n’amapfa

Ibura ry’ibiribwa ryatewe n’izuba ryagize ingaruka nyinshi ku baturage batuye mu duce dutandukanye,

Muhanga ubugari bwitwa “Shirumuteto” nibwo bavuga ko bikoresha ,

Kayonza: Abaturage bitotombeye umuyobozi bamushinja kubakina ku mubyimba

Ngoma: Abaturage babonye inkunga bagirango nibo igenewe gusa nyamara hari n’abandi bayikeneye

Ijambo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine yavuze ahakana ko habayeho gusonza bamwe bagasuhuka ntiryavuzweho rumwe.

Inteko ishinga Amategeko ishingira kuki ivuga ko icyabaye ari ukutijuta?

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Visi-perezidante w’iyi nteko umutwe w’abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko Abadepite basuye abaturage mu bice by’icyaro kugirango barebe uko ikibazo cy’inzara yavugwaga cyari gihagaze,
Uwimanimpaye yavuze ko izo ntumwa za rubanda zasanze atari ikibazo gikanganye nk’uko byavugwaga, ngo basanze leta igerageza guha imfashanyo abaturage ariko ngo muri rusange ikibazo cyari gihari nk’uko n’abaturage babibabwiye byagaragaye ko ari ukutijuta nk’uko byari bisanzwe. ( Ubusanzwe kwijuta babikoresha bashaka kuvuga ko umuntu yahaze cyane “Be Full, Satisfied”)
Nyuma y’ibi byavuzwe na Depite Jeanne d’Arc, bamwe mu baturage baganiriye na bwiza.com bagiye bibaza niba koko leta yaba yarafashije abaturage kugirango bijute cyane ko uyu muyobozi mu mutwe w’abadepite yemera ko abaturage bafashijwe, ati “ Twasanze abaturage batarahungabanye cyane, nk’igihugu, ikibazo cyakigize icyacyo.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *