Imyaka irakabakaba icumi, hatorwa abakobwa bitwa Miss Rwanda, ariko bigakorwa n’ibigo by’ubucuruzi, ariko uwatowe agafatwa nk’uhagarariye igihugu muri rusange. Arikose birakwiye ko igihugu cyitirirwa icyo kidafitemo uruhare na ruto mu igenwa ryacyo ?
Ubwo igikorwa cyo gutora Miss cyatangiraga mu Rwanda mu mwaka wa 1993, nticyamenyekanye cyane, kuko cyari cyateguwe n’itsinda rito, kandi gikorwa mu buryo bwigenga. Aho kigarukiye mu mwaka wa 2009, nabwo cyagiye gitegurwa n’itsinda rito, ariko kikagira umuterankunga mukuru n’abandi bamwunganira.
Umuterankunga Mukuru yiswe MISS Rwanda uyu mwaka no mu myaka itambutse ni COGEBANQUE, mu giehe abandi baterankunga bafatwa nk’aho ari bato ari abatanga imyenda, amavuta , imitako n’ibindi binyuranye.
NI IYIHE MPAMVU MISS COGEBANQUE ATAGAKWIYE KWITWA MISS RWANDA
Dufatiye ku bindi dusanzwe tuzi byitirirwa igihugu, ntabwo Miss Cogebanque yari ikwiye kwitirirwa igihugu. Impamvu nyamukuru ikaba ko nta cyemezo na kimwe gifatwa n’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta mu gutegura, gukurikirana, kugena no kwita kuri Miss watowe.
Niba u Rwanda rufite ikipe y’abasiganwa ku magare irwitirirwa “Rwanda Team”, iyi kipe ikagira abaterankunga benshi, ntabwo ibitirirwa, kuko ubuzima bwayo bwa buri munsi buri mu maboko y’igihugu. Binyuze muri Minisiteri ibashinzwe n’Urwego rw’isiganwa rubashinzwe, hashyirwaho amabwiriza abagenga, kandi Leta nayo igashyiraho kandi igahemba umutoza.
Mu yitwaga Miss Rwanda (turi kwita Miss Cogebanque muri iyi nkuru no mu zizayikurikira), ibisabwa abazatoranywamo uyu mukobwa, ntibigenwa na Leta, ibikurikizwa ngo imyiteguro yose igere ku matora nyirizana, nta rwego rwa Leta rubigishwamo inama, ntinamenya ahavanwa abakemurampaka cyangwa se uburyo batoranywa.
Ibireba iki gikorwa byose bigenwa n’abagitegura bafatanyije n’umuterankunga, cya gihugu kibyitirirwa cyangwa se abenegihugu bagategereza kuzamenyeshwa uwo bahitiwemo n’ibi bigo bibiri by’ubucuruzi.

Ikindi kitakwirengagizwa ni ukuba Minisiteri ifite Umuryango n’iterambere ry’Umunyarwandakazi mu nshingano, hamwe na Minisiteri ifite umuco mu nshingano, zakabaye zikurukiranira hafi cyane iki gikorwa, zikanatanga imirongo migari yacyo. Ariko siko biri, n’ikirebana n’umuco nka kimwe mu bikenewe mu gutoranya Miss (Uburanga, Umuco, Ubwenge), ntabwo gifite agaciro imbere y’ibigo bibiri by’ubucuruzi.
NTWALI John Williams


