Guverinoma yari iriho mu Rwanda yaje kuvanwaho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana muri Nyakanga 1994, ngo yatakaje Guverinoma ariko ngo ntabwo yatakaje inshuti yayo y’ibihe byose; u Bufaransa nk’uko bigaragazwa n’amabaruwa impande zombi zandikiranye icyo gihe.
Ku wa 19 Nyakanga 1994 nibwo FPR yari iyobowe na Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma y’Ubumwe nyuma yo gufata ubutegetsi. Guverinoma yari imaze kumeneshwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo) iri kumwe n’ibihumbi by’abari abasirikare bayo n’Interahamwe zari zisize zikoze jenoside.
Amabaruwa yanditswe icyo gihe yavumbuwe n’abashakashatsi agaragaza ko na nyuma yo gutakaza igihugu, Guverinoma yo mu buhungiro ya Theodore Sindikubwabo na Guverinoma y’u Bufaransa zakomeje kuvugana.

Amabaruwa agaragaza ko gufasha Guverinoma y’abatabazi byakomeje bayiha ibikoresho byo gutumanaho mu Ukuboza 1994 nyuma y’amezi hafi 6 Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi itsinzwe.
Imwe muri ayo mabaruwa yandikiwe i Bukavu muri Congo, na Sindikubwabo Theodore wari perezida w’u Rwanda mu gihe cya jenoside, aho yahaga amabwiriza umukozi we witwa Jean Baptiste Ngabonziza, yo kujya i Paris gufata ibyo bikoresho by’itumanaho bari bahawe na sosiyeti yo mu Bufaransa y’itumanaho yitwa Alcatel Telespace.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu yindi baruwa kandi havugwagamo ko perezida (Sindikubwabo) na Minisitiri w’Intebe (Kambanda) bifuzaga byihutirwa ibikoresho by’itumanaho kandi bifite ifatabuguzi ritandukanye n’iryo mu Rwanda. Icyo gihe hakaba haravugwaga Rwandatel nk’uko iyo baruwa yo kuwa 22 Ugushyingo 1994 ivuga.
“Ibi biransaba kujya mu Bufaransa gufata ibikoresho”, ibyo akaba ari ibyatangazwaga na Ngabonziza mu ibaruwa yasabagamo uburenganzira bwo kujya mu Bufaransa.
Mu ibaruwa yo gusubiza yo kuwa 30 Ugushyingo 1994, Sindikubwabo yemeje kujya mu Bufaransa kwa Ngabonziza.
Aho yagiraga ati: “Bwana Jean Baptiste Ngabonziza yemerewe kujya mu Bufaransa kuzana ibikoresho byacu by’itumanaho.”
Ayo mabaruwa yavumbuwe nk’uko Rwandaupdates dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, anagaragaza ko Ngabonziza yuriye indege kuwa 03 Ukuboza 1994 akagaruka kuwa 18 Ukuboza.
Franà§ois Mitterrand niwe wari perezida w’u Bufaransa ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda mu 1994. U Bufaransa bwari bufite mu Rwanda abakomando kabuhariwe bamwe muri bo ngo bakaba barageze mu Rwanda na mbere y’uko ubwicanyi butangira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abandi baje muri manda y’Umuryango w’Abibumbye, bafata igice cy’uburengerazuba n’Amajyepfo by’igihugu babikoramo Zone Turquoise ubundi yari ifite inshingano z’ubutabazi.
Ariko ibimenyetso byagiye bigaragara uko imyaka yagiye ishira byagaragaje ko Zone Turquoise yafashije abakoze jenoside guhunga bakajya muri Congo bagatangira no kongera kwisuganya bashaka kugaruka mu gihugu.
Bivugwa ko muri Zone Turquoise Abafaransa bagemurirwaga abakobwa b’Abatutsikazi bakabasambanya. Ubwicanyi bwo mu Bisesero nabwo bwagaragaje icyari cyazanye Abafaransa mu Rwanda, ubwo hicwaga ibihumbi mirongo by’Abatutsi ingabo z’u Bufaransa ziri hafi aho ntizigire icyo zikora ngo zitabare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


