Iki ni ikibazo umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko bakunze kubazwa n’urubyiruko rw’abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, yasobanuye ko umugambi wo kwica Abaturage wari muri politiki ya Habyarimana.
Yagize ati “Igisubizo cya mbere tugisanga mu gisobanuro cya jenoside nk’uko kigaragara mu mategeko, aho bisobanurwa ko jenoside ari umugambi ukurikiwe n’ibikorwa bigamije kurimbura abaturage, bazizwa kimwe muri ibi bikurikira; ubwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa se idini”.
Ashingiye kuri iki gisobanuro, avuga ko muri Politiki ya Perezida Habyarimana Juvenal harimo umugambi wo kwica Abatutsi.
Ati “Mu Rwanda, umugambi wo kwica abantu, bazizwa ubwoko wari muri politiki ya Habyarimana, gupfa rero atawusoje ntabwo bivanaho uruhare rwe”.
Atanga urugero rw’ijambo yavugiye mu Bubiligi ku wa 19 Ugushyingo 1984, ubwo yakiraga abanyeshuli b’Abanyarwanda bahigaga, Ubwo bamubazaga ikibazo cy’impunzi zari zimaze kwirukanwa muri Uganda,
Ngo yasubije agira ati “ku cyerekeye impunzi, icyo Leta y’u Rwanda yifuza, ni uko izo mpunzi ziri mu mahanga zafata ubutaka zigahinga aho ziri, zashaka akazi zigakora, zashaka undi mwuga ushobora kuzitunga kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira, mu Rwanda nta mirima igihari, ntaho kororera hagihari, Leta ishaka ko n’Abanyarwanda bari mu gihugu bishobotse bajya gutura ahandi”.
Akomeza avuga ko iyi mvugo ubwayo irimo imvugo ya jenoside, ngo kuko ‘gushyira abantu mu mibereho mibi ugamije ko babaho nabi, biri mu biranga icyaha cya Jenoside”.
Akomeza atanga ingero zitandukanye zirimo ibyangombwa byashyirwagaho by’amananiza, nk’icyangombwa cyemereraga umuntu kuba mu mujyi, cyabaga kigaragaza amoko ye, aho avuka,…ko ibi nabyo byagaragaragaho amananiza kuri bamwe bakabura akazi, kimwe n’ibindi byahabwaga umuntu washakaga kuva muri komini ajya mu yindi.
Agashimangira ko umugambi wa jenoside wagiye ugaragarira no mu mategeko yashyirwagaho na Leta y’icyo gihe, ndetse n’andi masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinyaga, ko hari ingingo rwasimbukaga ntiruzisinye bitewe ngo n’uko muri politiki yarwo harimo umugambi wo kwimakaza ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, nibwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal n’abandi bari kumwe barimo na Perezida w’u Burundi Ntaryamira Cyprien, yarashwe, kugeza magingo aya iperereza ryakozwe rikaba ritaragaragaza uwarashe iyo ndege.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



