Hashize igihe mu bitangazamakuru mpuzamahanga hacishwa inkuru zigaruka cyane ku mubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi n’u Rwanda ariko abakuru b’ibi bihugu bagira icyo babivugaho ntiberure ngo bagaragaze imvo n’imvano.
Habanje Perezida Museveni ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku kibazo cya Gen. Kale Kayihura washinjwaga gukorana n’igihugu Perezida Museveni yatinye kuvuga izina ryacyo akavuga gusa ngo “Neighbouring country” ugenekerehe mu Kinyarwanda ‘igihugu kigituranyi’.
Perezida Museveni yakomeje avuga mu cyongereza ngo “Those are small issues to deal with” bivuze ngo ‘Ibyo ni ibibazo byoroshye gukemura”.
N’ubwo Perezida Museveni yanze kwerura ngo avuge icyo gihugu cy’igituranyi mu izina, mu rukiko mu byaha Kayihura yashinjwe harimo icyo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu, we akiregura avuga ko yabikoze yisunze amasezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhanahana abanyabyaha.
Ibi bikaza bisanga ingero nyinshi z’Abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bagafungwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, abagize amahirwe yo kurekurwa bagataha mu Rwanda, bakaba barahuzwe izo nzira, bitewe n’ihohoterwa baba bavuga ko bakoreweyo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 15 Ukuboza 2018, Perezida Kagame agira icyo avuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, yareruye, avuga ko u Burundi bushotora u Rwanda.
Yagize ati “Ngo u Burundi nta kindi kibazo bafite uretse u Rwanda. Ntabwo mbivugaho byinshi mbirekera ushaka kubifataho umwanzuro ashingiye kubyo azi ariko twashotowe mu buryo bwose ntitwigeze tubigwamo,… Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka.
Hari n’ubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura.”
Atangiza Biro Politiki y’Umuryango FPR/Inkotanyi ku wa 22 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarubaniye neza [aha yirinze kuvaga amazina y’abo baturany].
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’umuturanyi uwo ariwe wese ariko ko rudashobora no kwibagirwa kubaka ubushobozi bwakwifashishwa mu gihe imibanire myiza yanze.
Ati “Kubana n’umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza.”
Yakomeje agira ati “Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?
Ku ruhande rw’u Burundi, Perezida Nkurunziza na we aherutse kwerura ntiyaca ku ruhande avuga ko abatera i Burundi baturuka mu Rwanda ndetse no muri Congo. Aha Perezida Nkurunziza yanasabaga abaturage n’inzego z’umutekano kuba maso hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.
Yagize ati “Abanya-Muyinga ni mwebwe mwegereye ahangaha, uko muhora mwirindiye umutekano,… abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwarabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda”.
Nyuma y’ibi Perezida Nkurunziza yari yavugiye i Muyinga, yanandikiye Perezida Museveni nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) asaba ko ikibazo u Rwanda n’u Burundi abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bakigaho by’umwihariko.
Bimwe mu binyamakuru bitangaza ko Uganda irimo gushyigikira abashaka guteza umutekano mucye mu Rwanda ndetse ko n’abayobozi ba FDLR barimo LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu mwuka mubi umaze igihe kitari gito hagati y’ibi bihugu, ukaba waragiye ugira ingaruka umuntu yavuga ko ari ku mpande zose, ku Banyarwanda, Abangande ndetse n’Abarundi muri rusange n’ubwo abakuru b’ibi bihugu baterura ngo basase inzobe.


