Ese intambara Gen Niyombare yateguje Perezida Nkurunziza yaba igeze he?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuneshwa ku mugambi Gen Niyombare Godefroid na bagenzi be bari bateguye wo guhirika ku butegetsi perezida wabo Pierre Nkurunziza, bahise batanga integuza y’intambara bategura kumugabaho ariko ibimenyetso bigaragaza ko yaba yaratangiye.
Aganira na televiziyo yo muri Kenya (KTN), Gén. de Brigade Léonard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u Burundi, wavugaga ko bayobowe na Gen Niyombare, yatangazaga ko Nkurunziza yakwitegura intambara igiye kumugabwaho.
Ibi yabitangazaga umwaka ushize, avuga ko bagiye gutegura intambara yo kuvanaho Nkurunziza, ati: “igikurikiyeho ni uko tugiye gutegura uburyo bushoboka bwose bwo kwirwanaho kugira ngo twumvishe Pierre Nkurunziza ko agomba kurekura ubutegetsi, kandi ibi tuzabikora ku ngufu dushyiraho umutwe wa gisirikare”.
Aha yabajijwe imbaraga baba bafite zizabagarura zikavanaho perezida, yagize ati: “turi abajenerali 12 b’igisirikare cya Leta na polisi, ikindi kandi dufite minisitiri w’ingabo uturi inyuma, twizeye intsinzi”.
[ad id=”44145″]
Ndengakumana yatangazaga ibi mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana, bivugwa ko Gen Niyombare yamenyesheje Nkurunziza ko aho ari atarimo kurera amaboko, anamuteguza kwitegura intambara.
N’ubwo ibi byasohokaga mu binyamakuru, nta jwi cyangwa isura ya Niyombare yigeze igaragara kuva yaneshwa ku mugambi wa coup d’Etat ariko mugenzi we akavuga ko ntaho yagiye ari mu gihugu.
Umunyamakuru wa KTN yabajije Léonard aho Niyombare ari amusubiza ko ari mu gihugu, ati: “Yeah, ari mu gihugu, turi kumwe, turacyarwana”.
Umunyamakuru amubajije ati: koko ari mu Burundi (Niyombare)?, yamusubije agira ati: “ku bw’impambu ari mu Burundi ntaho yigeze ajya”.
mbare
Ese intambara Nkurunziza yateguzwaga yaba yaratangiye?
Uretse no kuba umuntu yavuga ko Perezida Nkurunziza arimo kurwana intambara y’amasasu n’iya politiki nayo ntimworoheye.
1.Kuva umwaka ushize, ntabwo perezida Nkurunziza yari yasohoka mu gihugu, abaye ari umuntu wizeye umutekano yakwitabira ubutumire mu nama mpuzamahanga zifitiye igihugu cye akamaro atumirwamo, bisobanuye ko ntawe afite wo kwizera yasiga mu rugo ngo agende.
[ad id=”44145″]
2.Kuva umwaka ushize wa 2015, hishwe abasirikare b’u Burundi bakomeye abandi bagahunga, ibi ni nk’ikimenyetso kigaragaza ko Perezida Nkurunziza arimo gucibwa amaboko buhoro buhoro.
3.Ibitero byagiye bigabwa ku bayobozi bakomeye, ese niba umugaba mukuru w’ingabo agabweho igitero abari bamurinze bose bagashira, Imana igakinga ukuboko we akahivana, wasobanura ute ko igihugu kitugarijwe n’umwanzi.
Gen.Prime Niyongabo, mu mpera z’umwaka ushize nibwo yagabweho igitero, ibi byakuye umutima abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bibaza uko byagenda abaye ari undi muturage ugabweho igitero ko yapfa urw’imbwa, mu gihe n’umugaba mukuru w’ingabo ufite imbaraga z’igihugu mu biganza bye agabwaho igitero akamarwaho abarinzi kandi nabo bafite imbunda zikomeye.
4.Ibitero byatangiye kugabwa ku byegera bya Nkurunziza: kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, nibwo Willy Nyamitwe, ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi yagabweho igitero ariko Imana ikinga ukuboko araraswa ntiyapfa, ibi bikaba byabaye mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko umutekano ari mwiza ku kigero cya 99%.
Ibi rero bikaba bikomeje kugaragaza ko Perezida Nkurunziza abamuteguje intambara, n’ubundi barimo kuyishyira mu bikora buhoro buhoro babifashijwemo nabo Nkurunziza atazi, batwara umwe ku wundi.
Niba se Nyamitwe we ubwe yari amaze iminsi atangaje ko mu gihugu umutekano ari 99% akaba yagabweho igitero, ari mu nzira ataha avuye mu kazi by’umwihariko muri perezidansi, ubwo koko yakongera kuvuga ko umutekano uri ku rugero rwa 99%?.
[ad id=”44145″]
5.Indi ntambara isa nk’iya politiki yagabwe kuri Nkurunziza, ni iy’uko b’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu bashobora kwirukanwa.
Ikindi nacyo ni uko imishahara yabo UA ishaka kuzajya iyibagezaho itabanje kunyuzwa kuri konti ya Guverinoma y’u Burundi kandi hari amafaranga yabanzaga kubakata.
Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza ko n’amahanga arimo kugaba ibitero kuri Nkurunziza, ibitero biri mu rwego rwa politiki bifite ingaruka ku gihugu.
6.Bamwe mu basirikare bakomeye n’abapolisi bagiye bafatirwa ibihano na Loni hamwe n’ibihugu bikomeye ku isi nka USA, ibi nabyo ni ikimenyetso cyo guca imbaraga Nkurunziza, kuko niba aba basirikare bashinjwa ubwicanyi no mu ishusho y’abaturage bababona nk’abicanyi kandi biranagoye kuba basohoka igihugu bakagihagararira bitwa abicanyi.
Nubwo Niyombare aho ari ameze nk’ucecetse atavuga mu bitangazamakuru ariko arashyigikiwe kandi koko ntabwo arimo kurera amaboko by’umwihariko n’intambara irimo kuba mu bwenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *