Mu gihe abakunzi ba Arsenal ku isi bari mu byishimo nyuma yo kwegukana igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22, Guverinoma ya Botswana yahakanye amakuru yavugaga ko yatanze umunsi w’ikiruhuko ku bafana b’iyo kipe kugira ngo bishimire iyo ntsinzi.
Itangazo ryari ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, ryitiriwe Perezida wa Botswana, Duma Boko, ryavugaga ko ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi hazaba umunsi w’ikiruhuko ku bafana ba Arsenal. Ryashimangiraga ko ibyo bikorwa ari uburyo bwo guha agaciro ubudahemuka n’urukundo abafana bagaragaje mu myaka yose ikipe yabo yari imaze idatwara igikombe.
Iryo tangazo kandi ryasabaga abakoresha kwemera ko abafana bafata uwo munsi bakishimira intsinzi y’ikipe yabo, hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ibyishimo.
Nyuma y’aho ayo makuru akwirakwiriye cyane, Guverinoma ya Botswana yahise inyomoza ayo makuru ibinyujije ku rubuga rwa X, ivuga ko ayo matangazo ari ibihuha.
Mu butumwa yashyize hanze, yagize iti: “Oya, nta munsi w’ikiruhuko wahawe abafana ba Arsenal.”
Aya makuru yateje impaka n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babyita urwenya rwakozwe n’abafana bishimiye intsinzi y’ikipe yabo, abandi bavuga ko byerekana uburyo umupira w’amaguru ufite imbaraga mu guhuza abantu.


