Gen, Kale Kayihura wirukanwe na perezida Museveni ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa 04 Werurwe 2018, ngo yaba ari umwe mu bagizweho ingaruka n’umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragara mu mwaka ushize.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyakoze inkuru isesenguye kise inkuru y’ikambere (Inside story) kivuga ku kuzamuka no ku kumanuka kwa Gen Kayihura ndetse na Lt Gen. (rtd) Tumukunde ariko igaruka cyane kuri Kayihura.
Iki kinyamakuru kiravuga ko benshi muri Uganda babonaga Kayihura nk’umuntu ukorana n’u Rwanda ndetse urwego yari akuriye rukaba rwaravuzweho uruhare mu gucyura ku ngufu no kwica impunzi z’Abanyarwanda.
Kayihura ariko, mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi w’iyi nkuru, yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu gukorana n’abanyabyaha.
Ati: “Ni gute naryamana n’abanyabyaha? Ntibishoboka! Sinshobora gushyigikira umupolisi mu bibi,” Uwo ni kayihura abwira uwakoze iyi nkuru mu mezi makeya ashize.
“Mwebwe (abanyamakuru) muvuga ko nishe Kaweesi. Kubera iki nari kwica Kaweesi? Njyewe? Oh oh,” aratangara.
Ngo Kayihura yakomeje agira ati: “Mushobora kuntera ibyondo ariko ntibizigera bifata,”
Mu mpera z’ubuyobozi bwe, Kayihura yanavuzweho kugira ibyifuzo byo kumva ashaka kuba perezida abifashijwemo n’u Rwanda.
Ibi ariko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage yabiteye utwatsi, avuga Guverinma y’u Rwanda nta nyungu ifite mu gutuma Kayihura yaba perezida ngo azasimbure Museveni.
Icyo gihe Amb. Mugambage yagize ati: “Abashaka guhimba ibinyoma kubera amakimbirane y’imbere bafitanye na Kayihura bashobora kuzana icyo ari cyo cyose”, Amb. Mugambage akaba yarabwiye ibi uyu munyamakuru ubwo yamusuraga aho atuye Kololo, muri Kampala.
Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko gahunda u Rwanda rufite ari iterambere kandi ruzakomeza gukorana n’abaturanyi mu kugera ku ntego rusange mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’bikorwaremezo.
Asabwe kugira icyo asobanura ku kuba u Rwanda rwaratungwaga urutoko mu kugira inyungu mu kugena uzasimbura Museveni ubwo azaba avuye ku butegetsi ku nyungu z’umutekano warwo, Ambasaderi Mugambage yagize ati: “Icyo ni ikinyoma cyuzuye. Kuki u Rwanda rwakwita ku muntu uyobora Uganda? Ni ikibazo cya Uganda.”
Akomeje avuga ko u Rwanda rufite byinshi byo gukora, avuga ko nabo ibi babibona mu itangazamakuru ariko nta kintu nk’icyo kiriho.
Kale Kayihura wahawe inshingano zo kuyobora Igipolisi cya Uganda mu 2005, ni umwe mu bantu bize neza w’umunyabwenge, ngo yayoboye abantu bo mu nzego zose z’ubuzima.
Yakuye impamyabumenyi mu by’amategeko muri Kaminuza ya Makerere akura n’indi mu Ishuri ry’ubukungu rya London, akaba yarafatwaga nka Noble Mayombo mushya wagiye uhabwa amashimwe kubera ubumenyi budasanzwe yari afite mu kujya impaka.
Muri Kaminuza ya Makerere, ngo yakundaga kwitabira ibiganiro mbwirwaruhame byahaberaga, ndetse akagaragara nk’umuntu ukwiye kuzasimbura perezida Museveni.
Abanyeshuri ngo bakundaga gutega amatwi bitonze imbwirwaruhame ze, ndetse ngo bakamutegerereza hanze aho bifuza kumukora mu ntoki.
Igihe kimwe rero ngo yigeze kubwira abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere ati: “Twarwanye cyane kugirango dufate ubutegetsi. Ntidushobora kuburekura. Ubutegetsi ntibuhabwa burafatwa.”
Ubutaha tuzabagezaho zimwe mu zindi mpamvu zaba ziri inyuma y’irukanwa rya Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda, akaba yasimbujwe uwitwa Okoth Ochola.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


