Ese koko Kayonza bazafashwa hagaragaye intumbi 3? icyo umuyobozi ubishinjwa avuga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bababajwe bikomeye n’amagambo babwiwe n’umuyobozi bita uw’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu nama yabakoresheje akababwira ko mu gihe hatari hapfa byibuze abantu batatu ngo ntibishoboka ko baba bashonje byo gufashwa.
Mu majwi yaciye kuri radio 1 humvikanyemo abaturage bavuga ko visi-Meya ushinzwe ubukungu yaba yarababwiye amagambo abakomeretsa mu gihe bamugezagaho ikibazo cy’inzara ibamereye nabi nyuma y’umuganda rusange wo ku wa 26 Ugushingo 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba baturage yagize ati “Yaraje akora inama avuga y’uko inaha dufite ibiryo ngo nta muntu wari wapfa ntibashobora kuduha imfashanyo na rimwe, ngo aho bagiye gufasha hafi ya za Cyarubare ngo bagiyeyo ari uko babonye imirambo”
Undi ati “Ni umuyobozi wari waturutse ku karere ariko baravuze bati ese mwebwe ubu turabafasha iki? ati nibura nta n’abantu nka babiri cyangwa batatu bapfuye mwe ngo murafashwa? icyo kintu rero tucyumva nabi cyane turavuga tuti ese bazaza ubundi gufasha intumbi?”
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Visi-Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Kayonza, Uwibambe Consollée kuko ari we watunzwe agatoki n’abaturage ko ari we wabwiye aya magambo, uyu muyobozi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ubwe amaze n’igihe kirenga amezi abiri atagera muri aka gace kagari ka Kavuro gatuwe n’abavuga ko yababwiye nabi.
Ku murongo wa Telefone aganira na bwiza.com yagize ati “Hariho ibintu umuntu adashobora kuba yavuga, uretse no kuba umuyobozi nk’umuntu hari ibintu udashobora kuvuga, mu nshingano z’umuyobozi harimo kurengera umuturage no kumenya ibibazo ashobora kuba afite.”
[ad id=”44145”]
Akomeza agira ati “Niyo nama rusange bavuga yabaye ntayo nigeze mba ndimo, nta n’inama mperukamo muri ako kagali,( Aseka ) n’icyo gihe bavuga sinigeze mba ndiyo, urumva ukwezi kwa cumi njyewe umuganda nari nawukoreye ahandi ntabwo nawukoreye muri ako kagali, ukwa cumi na kumwe nabwo sinigeze nkorera muri ako kagali yewe habe no muri uwo murenge, rero ntabwo mbizi aho yabikuye ( Umunyamakuru wa TV1) ariko rero uburyo yabivuzemo ntaho bihuriye, sinzi impamvu yabimuteya n’aho yabikuye.”
Agaruka ku kibazo nyirizina cy’iyi nzara abaturage bataka, yavuze ko ari rusange ku karere ka Kayonza kose, Ati “Dufite ikibazo cy’amapfa mu karere kose kimaze iminsi, murabizi yuko mu mirenge yacu itandukanye harimo ikibazo cy’amapfa, abaturage leta yarabagobotse ibaha ibyo kurya turabagaburira,”
Ati “Kabarondo rero ( niho hatuye abavuga ko babwiwe nabi ) ntabwo yari isanzwe iri muri ya mirenge yarimo ikibazo cy’amapfa ariko uko iminsi igenda ishira niko ikibazo kigenda cyaguka, nabo cyabagezeho, nk’uko dusanzwe dusabira abandi baturage abo nabo twabasabiye ibyo kurya”
[ad id=”44145″]
Uwibambe Consollée yemeje ko kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 hari imfashanyo yabonetse iri buhabwe aba baturage ba Kabarondo
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *