Ese koko perezida Museveni abo yita Ingurube bateza umutekano mukeya mu gihugu niwe wabareze?

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cy’umutekano ukomeje kubura muri Kampala kuri uyu wa kane ushize, perezida Yoweri Museveni yatangaje ko umutekano mukeya uri guterwa n’abantu yise Ingurube agira ati: “ Ingurube ntizishimira agaciro, birutwa n’uko wagaha iminyorogoto “.

Perezida Museveni yavuze ko na mbere hose bahanganye n’ingurube kandi izi ngo ari ntoya cyane zitabakanga. Ati: “ Ariko na mbere hose twahanganye n’ingurube kandi izi ni ntoya cyane. Ku musozo w’umunsi, ababirimo bose barashyirwa ku karubanda kandi bashwanyuzwe ”.

Urubuga Virunga Post dukesha iyi nkuru rukavuga ko iyo perezida Museveni atari gushinja ingurube, abamwungirije mu by’umutekano n’ubutasi, ashinja u Rwanda. Ngo byose bikaba mu rwego rwo guhisha integer nke z’imbere mu gihugu zikomeje kugaragara ahanini bitewe n’uko ngo Abagande bamaze kurambirwa ubuyobozi buriho kandi bagerageje kubyerekana ubwo hegeranywaga ibitekerezo ku guhindura  itegeko nshinga ngo hakurwemo imyaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje.

Iki gikorwa cyo kwegeranya ibitekerezo ngo cyaje guhagarikwa kitarangiye kuko ngo byagaragaraga neza ko Abagande bashakaga kurangiza ibibazo by’imiyoborere bahura nabyo n’umutekano mukeya uterwa nabyo.

Nubwo bimeze gutyo, ngo itegeko nshinga rya Uganda ryahinduwe bitari mu bushake bw’Abagande Museveni aguma ku butegetsi batabishaka. Icya kabiri, ngo ikibazo cy’intege nke z’imbere mu gihugu cyakomeje kuzamurwa n’imungu ya ruswa Abagande bataye icyizere ko izacika mu gihe cyose perezida Museveni azaba akiri ku butegetsi.

Icya gatatu, kandi gikomeye, ni ukuba ngo inzego z’umutekano za Uganda zitarangajwe imbere na politiki nziza zigashyigikira umukuru w’igihugu waterewe icyizere n’igice kinini cy’Abagande, naho icya kane, ngo perezida Museveni akaba yarakomeje guteza urujijo mu nzego z’umutekano.

Ngo ubwo uwahoze ari umukuru w’igipolisi Gen Kale Kayihura yatabwaga muri yombi, abahanga ikinyamakur Daily Monitor cyabajije bose bashyiraga amakosa ku mutwe wa perezida Museveni.

Virunga Post igatanga urugero rw’amagambo y’uwitwa Semujju Ibrahim Nganda wavuze ko hari uguhangana hagati mu ngabo za Uganda buri umwe ashinja undi kandi ngo bigaterwa n’intege nke z’umukuru w’igihugu.

Uyu yavuze ko hari igihe Gen Salim Saleh yari ahanganye na Gen. Tumwiine, Gen. Tinyefuza ahanganye na Gen Kazini..ariko ngo icyo gihe Museveni yari agifite imbaraga. Ati: “ Ariko uyu munsi ntabwo agifite imbaraga nk’uko yari ameze ubwo yabaga yabaye arubitire, ibintu atagishoboye gukora .”

Uyu yakomeje agira ati: “ Niyo mpamvu muri Zimbabwe, ubwo abajenerali babonaga ko perezida Robert Mugabe arimo kunanirwa kugenzura, bagombaga gufata ubutegetsi bakizeza umutekano w’igihugu. Gen Kayihura yakoraga ibirori iyo Gen Tinyefuza yatabwaga muri yombi; kandi ntuzatungurwe ubwo abamutaye muri yombi uyu munsi nabo bazatabwa muri yombi ahazaza .”

Mu yandi magambo, ngo Museveni iteka yahoze ateza ibibazo n’amakimbirane mu nzego z’umutekano kandi akabifata nk’intwaro akoresha mu guteranya amasirikare bakuru.

Ngo iyo uko guhangana yagizemo uruhare kugiye ahagaragara cyangwa ibintu bikagenda nabi, ngo atangira kwita uruhande rwatsinzwe amazina atandukanye arimo n’ingurube kandi akanga kwemera ko ari we wareze izo ngurube.

Iyo ibyo birangiye, uruhande rwatsinze ruba rugomba kubona ushinjwa kuba inyuma y’ibibazo Museveni aba yaragizemo uruhare mu kurema, kandi ngo kenshi ni u Rwanda rushinjwa. Igihe cyose iyo hagaragaye integer nke muri Uganda, buri gihe ngo urwitwazo ruba ko ari ibikorwa by’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibi ngo byafashije perezida Museveni gukomeza guhisha intege nke ze no gufata nabi abasirikare bakuru be nyuma yo kubakoresha yarangiza akabajugunya. Virunga Post muri iyi nkuru yayo igakomeza ivuga ko ba ofisiye bari bakiri baton ka Brig Noble Mayombo na Andrew Kaweesi uherutse kwicwa, bose babuze ubuzima bwabo n’ahazaza hatanga icyizere bari gukorera igihugu cyabo kibwe binyuze mu mikino ya Museveni .

Ngo nk’uko Ssemujju avuga, kuri ubu ngo ubutegetsi bwa Museveni bufite intege nkeya ku buryo butabasha no kugenzura ukuntu ingaruka z’iyi mikino zishobora kugera kure. Izo ngaruka zikaba zirimo umutekano Abagande bakomeje  kubura bitewe n’umugabo umwe ukomeje gushinja buri muntu ariko akiyibagirwa n’uruhare rwe yagize mu kurera ingurube kuri ubu yishimiye kugaragaza.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *