Umukunzi w’umunyarwenya, Anne Kansiime, Ojok yatoboye avuga impamvu nyamukuru yaba ituma yumva adashobora gukomezanya n’umukunzi we bamaranye imyaka myinshi nta kana barabyara.
Ojok yabwiye itangazamakuru ryo muri uganda ko mu myaka isaga 5 amaze mu rukundo na Anne Kansiime, abaganga bamubwiye ko bigoye kuba babona akana kuko umugore we afite ibibazo mu miterere y’umubiri we, bityo akaba atazakomezanya na we mu bijyanye n’urukundo.
Yagize ati “ nifuzaga ko twagira akana, ariko mu myaka yose ishize, nabonye ko bidashoboka, twasuye ibitaro bitandukanye, twisuzumisha ngo turebe uko ubuzima bwacu buhagaze, ariko ibisubizo hose baduhaga nta na rimwe byigeze binyura.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe andi makuru avuga ko aba bombi bari mabaze iminsi batagicana uwaka, mu minsi ishize Kansiime we yatangaje ko yishimye rwose nta kibazo kandi ko yarongowe bityo akaba yishimiye umuryango we gusa abandi bakavuga ko ibi yabitangaje mu rwego rwo kwikingira ikibaba cy’abari bakomeje kumuvuga.
Mu cyumweu cyashize, ni bwo hacicikanaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko aba bombi batakiri kumwe, umugore akabihakana, ariko umugabo we akaba yahisemo kubishyira ahagaragara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


