Mu miryango myinshi y’abakirisitu, bigisha abana ba bo kwifata bagakomera ku busugi bwa bo kugeza igihe bazashakira, nyamara ibi ni ukuri kuko ni ko byakabaye.
Ikibazo ni uko hari urwego umwana ageraho ugasanga atakigendera ku marangamutima cyangwa amabwiriza y’ababyeyi be, agatangira kwitwara uko ashatse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bituma abana benshi basigaye batakaza ubusugi kubera akenshi kugwa mu bishuko, kugira amatsiko wenda baterwa no kubyumvana abandi nab o bagashaka kubikora, mu mafilimi n’ahandi.
Abanyeshuri nabo akenshi n’abandi baba bageze mu buzima bubasaba kwibaana cyangwa kuba kure ya ya miryaango ya bo yabashyiragaho igitsure, na byo biba bimwe mu bituma umukobwa yatakaza ubusugi kuko aba batangiye gusa n’uri hejuru y’amategeko.
Kuki hakibaho amasugi?
Uretse kugendera ku bivugwa muri Bibiliya, usanga hari n’abana b’abakobwa baba baruhaye intego yo kwigahararaho bakifata kugeza igihe cyo kurushinga.
Nubwo baba ari mbarwa, nta wakwirengagiza ko bahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi rero, ntibisobanuye ko umukobwa aba yarabuze umusore cyangwa umugabo, wamushuka wenda bakaryamana babyita ko ari urukundo ndetse ugasanga hari n’abakobwa bezaa bafite uburanga n’ikimero ariko barinze imibiri ya bo nubwo baba baraciye mu nzira zituma babasha kuba baryamana n’abahungu.
Kuba isugi rero, si ukubura umusore muryamana ahubwo ni ukwiyumvamo imbaraga zo kubasha kwihagararaho no kumenya kuvuga oya mu gihe biri ngombwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


