Ese Minisiteri y’Ubuzima yaba igiye gukemura burundu ikibazo cy’inzitiramibu cyabaye ingorababizi?

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’indwara ya Malaria ni ikibazo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange. Ni kenshi usanga imiryango mpuzamahanga yarahagurukiye guhangana n’iki kibazo, ariko mu maraporo ahora asohoka ntihaburamo imibare y’abahitanwa na Malaria ikiri ku rwego rwo hejuru.
[ad id=”44145″]
Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu, usanga bihuriye ku ngamba zo gukoresha inzitiramibu mu guhangana na Malaria, ariko ugasanga ntibura ibiyikoma mu nkokora kuko usanga akenshi havugwa ubucye bwazo, abaturage banga kuziraramo, abo zisaziraho bagatinda kubona izindi ndetse yewe no kuzikoresha zararangije igihe zigomba kumara.
Mu mwaka wa 2012, nibwo uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yaguze Inzitiramibu zisaga miliyoni 6, nyuma baza gusanga zidafite bushobozi bwo kwica imibu mu gihe zimwe zari zaramaze no guhabwa abaturage.
Izi nzitiramibu zari zatwaye akayabo k’asaga Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, aho bamwe banavuga ko yaba ari imwe mu ntandaro yo gukurwa ku kazi ke nubwo hari n’izindi mpamvu zagaragajwe.
Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Minisitiri Diane gashumba, iratangaza ko mu Rwanda hagiye kubakwa inganda zikora inzitiramibu, ndetse ko zimwe zanatangiye gukora.
Ibi bitsindagirwa n’ Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Dr Patrick Ndimubanzi, aho avuga ko hari abashoramari benshi bashaka kuza gutangiza inganda z’inzitiramibu mu Rwanda, ndetse kugeza ubu hari abatangiye zamaze kunoza amasezerano y’imikoranire na UTEXIRWA.
[ad id=”44145″]
Ku ruhande rwa Min. Gashumba, avuga ko bitoroshye ariko ko hari abashoramari benshi bifuza gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda byo guteranya inzitiramibu, ko igisigaye ari ukuganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB.
Agira ati”izi nganda ziramutse zikoreye mu Rwanda byaba ari amahirwe kuko byaduhendukira ndetse zikanagera ku banyarwanda vuba.”
Kugeza ubu, inzitiramibu zisaga Miliyoni 4 zimaze gutangwa ku baturage batandukanye hirya no hino mu gihugu, Minisiteri ikaba itangaza ko bitarenze ukwezi kw’Ukuboza, abaturage bose baba bamaze kubona inzitiramibu.
Nubwo Malaria ivurwa igakira, ndetse inzitiramibu zigafasha mu guhangana nayo, inzego zifite mu nshingano kurwanya Malaria ntizihwema gukangurira abaturage guhagurukira ikibazo cy’isuku ahabakikije, ndetse no kwirinda ibintu byose byatuma imibu itera indwara ya Malaria yororoka.
Ikindi ni uko hari n’abayobozi basobanura ko n’imihindagurikire y’ikirere yagize uruhare mu kongera indwara ya malaria mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko raporo yakozwe mu mwaka wa 2012 yagaragaje ko abantu ibihumbi 800 aribo bagiye kwivuza malariya, mu gihe mu mwaka wa 2015/2016 abantu barwaye malariya bagera kuri 3,900,000 bivuga ko byikubye inshuro hafi 5.
U Rwanda rufite intego yo kurwanya burundu imfu ziterwa na malariya hamwe no kugabanya uburwayi bwayo kugera kuri 5% mu mwaka wa 2018.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *