Ese Padiri Nahimana Thomas ariyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda ari hanze?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda hategerejwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha wa 2017, abanyapolitiki b’Abanyarwanda barimo Twagiramungu Faustin, Nahimana Thomas bavugaga ko biteguye kuza mu Rwanda guhangana na Perezida Kagame muri ayo matora.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, nibwo Abanyamakuru bo mu Rwanda bari bategerereje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali Padiri Nahimana nk’umwe mu banyapolitiki wari uje kwitegura aya matora, ariko amaso yaheze mu kirere, birangira bikubuye barataha.
[ad id=”44145″]
Nahimana yari yizeye ko agera ku butaka bw’u Rwanda
Aganira na BBC, akabazwa niba yizeye umutekano we mu gihe yiyemeje kujya mu Rwanda kandi hari hashize imyaka isaga 11 yarahavuye avuga ko ahunze ku bw’umutekano we, yasubije agira ati:
“Nafashe umwanya wo gutekereza, mfata umwanya wo kwihugura kugirango ibyo bibazo bitwirukansa bituvana mu gihugu , ibyo bibazo bitwirukansa biveho, biveho kubera politiki nziza, ni nayo mpamvu twashinze ishyaka rya politiki Ishema”.
Akomeza avuga uburyo bari benshi bagomba kuzana mu Rwanda, ati: “ubundi twari benshi tugomba kujyana, ariko twasanze tutajyana twese kuko hari imirimo myinshi yabagomba gusigara ikorwa, twajyanye n’ikipe ya mbere, kugirango tubanze turebe uko twakirwa, kugirango dutangize imirimo n’abandi bazadusangeyo (mu Rwanda), ariko turagera i Kigali turi bane”.
[ad id=”44145″]
Ese Nahimana yageze mu Rwanda?
Nk’uko byatangajwe haruguru, Nahimana Thomas yagombaga kugera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, ariko yategerejwe ku kibuga cy’indege, abanyamakuru barambiwe barikubura bataraha.
Nyuma y’amasaha yari yitezwe ko ari buhagerere nibwo byamenyekanye ko yaheze i Nairobi muri Kenya kubera ibyangombwa by’inzira atari yujuje bimwemerera kugera ku butaka bw’u Rwanda.
Ku isaha ya saa munani na mirongo itanu n’itanu(14:55) nibwo indege yari kuzamo yari kugera i Kigali ndetse yanahageze ariko ntawurimo, saa cyenda n’igice (15:30) nibwo byamenyakanye ko yaheze muri Kenya, bitewe n’uko ngo yari yaje afite passport yo mu Bufaransa y’umukererugendo imwemerera gutembera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.
BBC itangaza ko Nahimana yayitangarije ko kompani y’indege ya Kenya airways yabangiye kwinjira mu ndege i Nairobi, ibabwira ko batemerewe kugera mu Rwanda bitewe n’ibyangombwa by’ inzira.
Ese nyuma y’ibi Nahimana ariyamamariza mu mahanga?
Ku bwe yatangazaga ko yoherejwe n’ishyaka rye kuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nyuma bakazaniyamamaza mu matora y’intumwa za rubanda mu mwaka uzakurikira 2017.
Bitewe n’ibyo yavugwagaho birimo no gutangiza urubuga rwa internet “le prophete”, rucishwaho inyandiko z’urwango, ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi, Nahimana we avuga ko ari ikinyamakuru kigenga nk’ibindi.
Ati: ikinyamakuru Umuhanuzi ni ikinyamakuru nk’ibindi byigenga, ni ukuvuga ngo umuntu wanditse inkuru ashobora kubazwa ibyo yanditse, niba ubutabera burebye bugasanga harimo icyaha, kiri mu nkuru runaka ntabwo arinjye bukurikiranaho icyaha”.
Uretse ibi kandi anavugwaho gukoresha imvugo zisa n’ibi avugwaho haruguru ariko akabihakana, ati: “nta mutima w’urwango umbamo, nta mutima wo guhakana jenoside no kuyipfoba wigeze umbamo”.
Mu gihe Nahimana atari yagira icyo atangaza nyuma yo kubura uburenganzira bumwemerera kwerekeza mu Rwanda, bitangazwa ko n’ubwo yahaza yaba afite ibyangombwa bimemerera ubutembere ko ataba yemerewe gukiniramo (mu Rwanda) politiki.
By’umwihariko ko iyo aza kuba ashaka gukina politiki aba yarabanje kuza yatse ibyangombwa (visa) muri ambasade y’u Rwanda i Paris. mu gihe we ngo yayatse (viza) ambasade ya Kenya ari naho urugendo rwe yaruhiniye
Mu gihe uyu Nahimana Thomas atari yabona ibyangombwa bimwemerera kuza gukina politiki mu Rwanda kandi agaragaza ko akeneye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, benshi bakomeje kwibaza agakino ka politiki yaba agiye gukina, ese aragera mu Rwanda arebe ibyiza birutatse narangiza asubiye i Burayi? ese urugendo rwe araruhinira muri Kenya yikomereze politiki ari hanze yarwo?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *