capture2ee.png

Ese wari uziko kurya urusenda bishobora gutuma uramba?

Sangiza iyi nkuru

capture2ee.png
Ni kenshi usanga mu buzima bwa buri munsi hari abantu badashobora kwegera amafunguro yabo batabona ku meza hateretse urusenda.

Urusenda burya rugira akamaro kanini mu buzima bwa muntu dore ko burya atari ikirungo gusa ahubwo rugira n’intungamubiri zirimo nko konngera amavitamine.

Nubwo hari inyungu nyinshi ziboneka mu kurya urusenda, hari imwe ubushakashatsi bugaragaza bukomeye aribwo kuba umuntu ururya ku mafunguro ye ashobora kugira amahirwe yo kuramba ugereranyije n’abatarurya.

Ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubuhinde cyitwa indiatimes.com dukesha iyi nkuru cyibishimangira neza ko hakojwe ubushakashatsi ku bantu barya urusenda n’abatarurya bukagaragaza ko abarurya bashobora kubaho igihe kirekire.

Iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo urusenda rubarirwa mu mboga mu myigire no mu mikorere y’igikoni, ariko burya ngo ni urubuto, rushobora kuribwa rutunganyijwe mu bundi buryo cyangwa (rutetse), cyangwa ari rubisi.

Uretse kuba urusenda rukungahaye kuri Vitamin C na A , burya rugira n’utundi tumaro harimo nko kongerera amaso ubudahangarwa, ku gabanya ibyago byo kurwara ibibyimba.

Urusenda kandi rugira ikinyabutabire cyitwa Capsaicin, nacyo gituma ruryana , cyifitemo ubushobozi bwo kuvura ububabare no guhagarika kubabara aho kigenda kigafata ku myakura yumva itwara amakuru y’ububabare (pain receptors ) .

pepperhead.com yo itangaza ko iki kinyabutabire dusanga mu rusenda (Capsaicin) kigira uruhare, mu gutwika ibinure ku muntu ugira ibiro by’umurengera bikaba byagabanuka.Ikindi kandi nuko gifasha mu gukomeza amagufa dore ko gikungahaye ku myunyu ngugu.

Ikindi wamenya n’uko urusenda rushobora kugabanya ibyago byo kurwara cancer, kuvura indwara y’ibicurane, indwara zibasira kurwara ku mutima n’ibindi byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *