Igihugu cya Espagne cyohereje muri Ukraine indege eshanu zitwara imizigo z’Igisirikare kirwanira mu kirere zipakiye amasasu y’intwaro zirasa, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Ukraine .
“Minisiteri y’ingabo ya Espagne yatangaje ku mugaragaro ko ku ya 9 Nzeri 2022, indege T-23 y’ingabo zirwanira mu kirere za Espagne yahagurutse mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Torrejon de Ardoz [Madrid] maze itwara amasasu y’imbunda nini cyane muri Ukraine. Iyi ni indege ya gatanu irimo intwaro yoherejwe muri Ukraine na Espagne mu minsi ishize. Mu cyumweru gishize, indege enye zahagurutse mu kigo cya Roti [Cadiz] ku nkunga y’igihugu cy’inshuti…”
Byongeye kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Kyivpost ivuga, mu gusubiza ubusabe bwa Minisitiri w’ingabo w’igihugu cya Ukraine mu nama y’abaminisitiri iheruka i Prague, Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Espagne yohereje ikamyo ipakiye ibikoresho byo kwa muganga.
Na none, mu gusubiza icyifuzo cy’abategetsi ba Ukraine ku bijyanye n’ibikoresho n’imyambaro y’itumba, amakamyo makumyabiri afite ibikoresho yamaze kuva muri Espagne, yateguwe muri Kanama n’ishami ry’ibikoresho ry’ingabo za Espagne.


