Abakozi babiri mu by’ubutabazi bakorera Catholic Relief Services (CRS) biciwe mu Ntara ya Amhara muri Ethiopia nk’uko byatangajwe n’uyu muryaango kuri uyu wa Mbere ushize .
CRS yavuze ko Chuol Tongyik, w’imyaka 37, wari umuyobozi ushinzwe umutekano, na Amare Kindeya w’imyaka 43, wari umushoferi, barashwe bakicirwa mu modoka ya CRS ku Cyumweru ubwo basubiraga ku murwa mukuru Addis Abeba bavuye ku kazi.
Mu karere ka Amhara hagaragaye imyigaragambyo ikomeye mu minsi itanu ishize yamagana gahunda ya leta yo gusesa igisirikare cy’intara zikinjizwa mu ngabo z’igihugu cyangwa igipolisi.
Iki cyemezo cyamaganwe cyane abatuye muri Amhara, mu myigaragambyo bakoze mu mijyi itandukanye yo mu ntara nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency yibutsa.
Muri Ethiopia, buri ntara ifite igisirikare cyayo gifite inshingano zo kurinda imipaka y’intara no kurwanya inyeshyamba, ariko guverinoma ubu irashaka ko izo ngabo zinjizwa mu gisirikare cya leta cyangwa mu igipolisi hagamijwe guteza imbere ubumwe bw’igihugu, ibyo bamwe babona nko gushaka kwambura intara igisirikare.
Umuryango CRS uvuga ko amakuru arambuye kuri ubwo bwicanyi ataramenyekana ariko ko agahinda n’umubabaro wawo bigoye kubipima kandi bababajwe n’ihohoterwa ridafite ishingiro.
Zemede Zewdie, uhagarariye CRS muri Ethiopia, yavuze ko bagenzi babo bishwe bari bafatiye runini umuryango wabo ndetse n’umuryango mugari w’abashinzwe ubutabazi.
Zewdie yagize ati: “Twubashye igitambo cyabo kandi tubabajwe cyane n’urupfu rwabo.”


