Ethiopia: Abantu 100, 200, 300, urujijo ku mubare w’abaguye mu bwicanyi bwo muri Oromia

Sangiza iyi nkuru

Abantu barenga 100, ahanini bakomoka mu bwoko bwa Amhara, baguye mu gitero cyagabwe mu karere ka Oromia muri Ethiopia, nk’uko abatangabuhamya babitangaje, bashinja ingabo za Oromo Liberation Army (OLA) kuba inyuma ya kimwe mu bitero biheruka byahitanye abantu benshi.

Icyakora, abandi batangabuhamya babiri bavuze ko hapfuye abantu barenga 200.

Guverinoma y’intara muri Oromia yemeje icyo gitero ariko ntiratanga ibisobanuro birambuye ku mibare y’abapfuye. Guverinoma y’igihugu i Addis Abeba ntiyabashije kuboneka kugirango itange ibisobanuro.

“Nabaruye imirambo 230. Mfite ubwoba ko iki ari cyo gitero cyahitanye abasivili benshi twabonye mu buzima bwacu, ” uyu ni uwitwa Seid Tahir, umuturage wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.

Yakomeje agira ati “Turimo kubashyingura mu mva rusange, kandi turacyakusanya imirambo. Imitwe y’igisirikare cya leta ubu yahageze, ariko dufite ubwoba ko ibitero bishobora gukomeza nibagenda,”

Undi mutangabuhamya watanze izina rye rimwe gusa, Shambel, kubera ubwoba bw’umutekano we, yavuze ko ubu abaturage ba Amhara bashaka cyane kwimurirwa ahandi “mbere y’uko ubundi bwicanyi bwibasira imbaga buba”.

Yavuze ko abo mu bwoko bwa Amhara batuye muri kariya gace mu myaka 30 ishize muri gahunda yo gutuza ubu “bicwa nk’inkoko”.

“Umuryango wanjye wose warishwe. Nta muntu n’umwe warokotse, ”Ibi umutangabuhamya Abdu Hassen utuye hafi y’aho byabereye, yabitangarije ibiro ntaramakuru DPA kuri telefoni.

Ati: “Ndumva ngo imirambo igera kuri 300 yatoraguwe kugeza ubu. Ariko gukusanya imirambo byatangiriye mu midugudu ibiri kubw’ibyo ishobora kwiyongera. ”

Mbere yaho, Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yari yamaganye ibyo yavuze ko ari “ibikorwa biteye ubwoba” muri Oromia, nta gutanga ibisobanuro birambuye. Ku rubuga rwa Twitter yagize ati: “Ibitero ku baturage b’inzirakarengane no kwangiza imibereho by’ingabo zitemewe ntabwo byemewe.”

Igitero hatavugwa umunsi cyabereye cyaje mu gihe hari impungenge ko amakimbirane ashingiye ku moko ashobora gusenya igihugu cya kabiri cya Afurika gituwe cyane.

Imirwano yadutse mu 2020 mu Ntara ya Tigray mu majyaruguru yageze mu ntara bituranye za Afar na Amhara umwaka ushize.

Ingabo za Oromo ziratungwa intoki

Abatangabuhamya kimwe na guverinoma y’Intara ya Oromia bashinje ingabo za Oromo Liberation Army kuba inyuma y’ibyo bitero.

Mu ijambo rye, guverinoma y’akarere yavuze ko inyeshyamba zateye “nyuma yo kutabasha kurwanya ibikorwa byatangijwe n’inzego z’umutekano [federal]”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *