Ethiopia: Abiy Ahmed yarahiriye manda nshya y’imyaka itanu mu gihe atorohewe na TPLF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yarahiriye manda nshya y’imyaka itanu nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe amahanga akomeje kwamagana uko yitwaye mu kibazo cy’amakimbirane yo mu majyaruguru y’igihugu.

Ishyaka rya Abiy ryatsinze amatora yo muri kamena. Yarahiye kuri uyu wa Mbere ibirori bikaza gukomereza mu murwa mukuru Addia Abeba byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika.

Perezida Sahle-Work Zewde yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, ko ibintu guverinoma ishyize imbere harimo kugabanya guta agaciro kw’ifaranga ryagatayeho 20% muri uyu mwaka no kugabanya ikibazo cy’ibura ry’akazi.

Umuryango w’Abibumbye watanze umuboro ko ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bishobora kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara mu majyaruguru ya Ethiopia, mu Ntara ya Tigray. Amakimbirane yadutse mu mezi 11 hagati y’igisirikare cya leta n’inyeshyamba z’umutwe wa TPLF, ishyaka rya politiki rifite ijambo muri iyi ntara, imaze kugwamo abantu ibihumbi mu gihe miliyoni 2 zakuwe mu byabo.

Kuwa Kane ushize, Ethiopia yatangaje ko yahambirije abakozi barindwi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ibashinja kwivanga mu bibazo byacyo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Ethiopia yashinje Umuryango w’Abibumbye kuyobya imfashanyo n’ibikoreso by’itumanaho bigahabwa TPLF, kunanirwa gusaba gusubiza amakamyo y’imfashanyo yoherejwe muri Tigray, no no kurenga ku masezerano y’umutekano no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *