Ethiopia yemeje ko izitabira ibiganiro by’amahoro muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma ya Ethiopia yavuze ko ibiganiro by’amahoro ku ntambara imaze imyaka ibiri muri Tigray bizatangira muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha .

Umuhamagaro w’amahanga asaba ihagarikwa ry’ubugizi bwa nabi bwiyongera mu majyaruguru ya Ethiopia wakomeje kwiyongera kuva icyifuzo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu ntangiriro z’uku kwezi, cyo kujyana ku meza y’ibiganiro impande ziri mu ntambara, kimwe amatwi.

Umujyanama mu by’umutekano wa Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, Redwan Hussein, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “AUC (Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) yadutangarije ko ibiganiro by’amahoro biteganijwe ku ya 24 Ukwakira 2022 bizabera muri Afurika y’Epfo. Twongeye gushimangira ko twiyemeje kuzitabira.”

“Icyakora, twababajwe nuko bamwe bashishikajwe no guhanura ibizava mu biganiro by’amahoro no gukwirakwiza ibirego by’ibinyoma ku ngamba zo kwirwanaho.”

Umuvugizi wa Tigray People Liberation Front (TPLF) ntabwo yahise aboneka kugirango agire icyo abivugaho nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.

Guverinoma n’abayobozi ba TPLF bari bemeye kwitabira ibiganiro muri uku kwezi byari kuzaba bihagarikiwe n’umuhuza n’intumwa ya AU, Olusegun Obasanjo, uwahoze ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Phumzile Mlambo-Ngcuka na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

Ariko inama yo muri Afrika y’Epfo ntabwo yigeze iba, kubera ibibazo by’ibikoresho nk’uko byavuzwe.

Hagati aho imirwano yo yarakomeje.

Muri iki cyumweru, guverinoma yiyemeje gufata ibibuga by’indege n’izindi mbuga za leta ibyambura inyeshyamba mu rwego rw’ “ingamba zo kwirinda”.

Ingabo za Ethiopia hamwe n’abafatanyabikorwa bazo bo muri Eritrea bavuga ko bafashe imigi myinshi yo mu karere kegeranye na Tigray, yagenzurwaga ahanini n’inyeshyamba kuva hagati muri 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *